Amakuba azanwa n’ibyaha. Abakobwa b’i Yerusalemu bahanwa |
| 1. | Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab’i Yerusalemu n’Abayuda icyari kibatunze n’icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n’amazi yose byabatungaga, |
| 2. | n’umunyamaboko wese n’intwari yose n’umucamanza, n’umuhanuzi n’umupfumu n’umukuru, |
| 3. | n’umutware w’ingabo mirongo itanu n’umunyacyubahiro, n’umujyanama n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse. |
| 4. | Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka. |
| 5. | Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro. |
| 6. | Icyo gihe umuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, n’iri tongo abe ari wowe uritegeka.” |
| 7. | Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n’imyambaro, ndanze ko mungira umutware w’abantu.” |
| 8. | I Yerusalemu hararimbutse n’i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro. |
| 9. | Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk’ab’i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago. |
| 10. | Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo. |
| 11. | Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by’ibyo yakoze. |
| 12. | Ubwoko bwanjye burarenganywa n’abana kandi burategekwa n’abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo. |
| 13. | Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza. |
| 14. | Uwiteka azacira imanza abakuru b’ubwoko bwe n’abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y’abakene iri mu ngo zanyu. |
| 15. | Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza. |
| 16. | Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b’i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y’ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera. |
| 17. | Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b’i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo.” |
| 18. | Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n’ibikubwe n’ibirezi, |
| 19. | n’imitako n’ibitare n’imishunzi, |
| 20. | n’imitamirizo n’imikufi yo ku maguru, n’imyeko n’imikondo y’amadahano n’impigi, |
| 21. | n’impeta n’izindi mpeta zo ku mazuru, |
| 22. | n’imyambaro y’amabara myiza n’imyitero, n’ibishura n’amasaho y’umurimbo, |
| 23. | n’indorerwamo n’igitare cyiza, n’ibitambaro byo mu mitwe n’imyenda bitwikiriye. |
| 24. | Maze mu cyimbo cy’ibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cy’umweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu. |
| 25. | Ingabo zawe zizicwa n’inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara. |
| 26. | Amarembo y’i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa. |