Kwiringira ab’isi nta mumaro |
| 1. | “Abana b’abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n’abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi. |
| 2. | Abahagurukira kujya muri Egiputa batangishije inama kugira ngo bisunge imbaraga za Farawo, bakiringira igicucu cya Egiputa. |
| 3. | Nuko izo mbaraga za Farawo zizabakoza isoni, no kwiringira igicucu cya Egiputa kuzababera ikimwaro, |
| 4. | kuko abatware babo bari i Sowani, n’intumwa zabo zikaba zigeze i Hanesi. |
| 5. | Bose bazakorwa n’isoni kuko bazasanga ari abantu batabasha kubagirira umumaro ntibabarengere, kandi nta kamaro, ahubwo ari abo kubakoza isoni no kubatukisha.” |
| 6. | Ibihanurirwa inyamaswa z’ikusi. Banyura mu gihugu cy’amakuba n’uburibwe, aho intare y’ingore n’iy’ingabo zituruka, hakaba incira n’inzoka ziguruka z’ubumara butwika, bahekesheje ubutunzi bwabo ku migongo y’indogobe nto, bashyize n’ibintu byabo ku mapfupfu y’ingamiya, babishyira abantu batazabagirira umumaro, |
| 7. | kuko imifashirize ya Egiputa ari nta kavuro, kandi nta cyo hamara, ni cyo gituma mpita izina Rahabu wicaye gusa. |
| 8. | Nuko genda ubyandikire ku gisate imbere yabo, ubyandike no mu gitabo, bibe iby’igihe kizaza kugeza iteka ryose. |
| 9. | Kuko ari ubwoko bugoma, abana babeshya, abana badakunda kumva amategeko y’Uwiteka, |
| 10. | babwira bamenya bati “Ntimukarebe”, bakabwira n’abahanuzi bati “Ntimukaduhanurire iby’ukuri, ahubwo mujye mutubwiriza ibyoroheje muhanure ibinyoma, |
| 11. | muve mu nzira muteshuke, mutume Uwera wa Isirayeli atuvamo rwose.” |
| 12. | Nuko Uwera wa Isirayeli aravuze ngo “Kuko muhinyuye iri jambo, mukiringira agahato n’ubugoryi mukaba ari byo mwishingikirizaho, |
| 13. | ni cyo gituma uku gikiranirwa kuzababera nk’inkike ihubanye igiye kugwa, nk’ahabogamye ho ku nkike ndende, kugwa kwayo kuzatungurana kutajuyaje. |
| 14. | Kandi azakimena nk’uko inkono y’umubumbyi imeneka, yayimena atayibabarira, mu njyo zayo zose ntihasigare n’uruganzo rwayora umuriro mu ziko cyangwa rwadahishwa amazi mu iriba.” |
Kugarukira Imana ni ko kudukiza |
| 15. | Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze. |
| 16. | Ahubwo muravuga muti ‘Oya, kuko tuziruka ku mafarashi’. Ni koko ariko muzaba muhunze kandi muti ‘Tuzagendera ku y’imbaraga’. Ni koko n’abazabakurikira na bo bazaba abanyambaraga. |
| 17. | Abantu igihumbi bazirukanwa n’umuntu umwe ubakangisha, abantu batanu nibabakangisha muzahunga, kugeza ubwo muzasigara mumeze nk’igiti kirekire gishinze mu mpinga y’umusozi, cyangwa ibendera rishinze ku gasozi.” |
| 18. | Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose. |
| 19. | Kuko abantu bazatura i Siyoni h’i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza. |
| 20. | Kandi nubwo Uwiteka akugaburira ibyokurya by’amakuba n’amazi y’agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha, |
| 21. | kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.” |
| 22. | Kandi muzahumanya ifeza itewe ku bishushanyo byawe bibajwe, n’izahabu zitewe ku bishushanyo byawe biyagijwe. Uzabijugunya rwose nk’ikintu gihumanye ukibwire uti “Hoshi, vaho.” |
| 23. | Imbuto uzabiba mu butaka azazivubira imvura, kandi imyaka y’umwero w’ubutaka izarumbuka ibe myinshi. Icyo gihe imikumbi yawe izarisha mu byanya bigari. |
| 24. | Inka n’indogobe nto bihinga bizarya ibyokurya birimo umunyu, bigosojwe intara n’inkōko. |
| 25. | Ku munsi w’icyorezo ubwo iminara izariduka, ku kirunga cyose no ku musozi wose muremure hazaturuka imigezi n’amasōko y’amazi. |
| 26. | Umwezi w’ukwezi uzamera nk’umucyo w’izuba, kandi umucyo w’izuba uzongerwa karindwi uhwane n’umucyo w’iminsi irindwi, ubwo Uwiteka azapfuka ibisebe by’abantu be akavura n’inguma zabo. |
| 27. | Dore izina ry’Uwiteka riraza rituruka kure, rigurumana uburakari bwe, ricumba umwotsi mwinshi, iminwa ye yuzuye uburakari n’ururimi rwe rumeze nk’umuriro ukongora. |
| 28. | Umwuka we umeze nk’umugezi wuzuye ukagera mu ijosi, uzagosoza amahanga intara imaraho kandi icyuma n’umukoba biyobya bizaba mu nzasaya z’amahanga. |
| 29. | Nuko muzaririmba indirimbo nk’iyo baririmba nijoro ku munsi mukuru wera, muzagira n’umunezero wo mu mutima nk’uw’umuntu ufite umwironge, ajya ku musozi w’Uwiteka gusanga Igitare cya Isirayeli. |
| 30. | Uwiteka azumvikanisha ijwi rye ry’icyubahiro, kandi kumanuka k’ukuboko kwe azakwerekanisha uburakari bwe n’umujinya we, n’ikirimi cy’umuriro ukongora n’inkubi y’umuyaga n’urubura. |
| 31. | Abashuri bazakurwa umutima n’ijwi ry’Uwiteka, azabakubita inkoni ye. |
| 32. | Kandi uko bazajya babakubita inkoni zitegetswe, izo bazaba bategetswe n’Uwiteka, hazajya habaho ishako n’inanga, kandi azabarwanya intambara akorera ukuboko. |
| 33. | Tofeti hiteguwe uhereye kera, hiteguriwe umwami. Uwiteka yahagize harehare kandi hagari, ikome ry’aho ni umuriro n’inkwi nyinshi, umwuka w’Uwiteka umeze nk’umugezi w’amazuku ari wo urikongeza. |