Somera Bibiliya kuri Telefone
Umwami ukiranuka
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Dore hazima umwami utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Umuntu azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’ubwugamo bw’umugaru, nk’imigezi y’amazi ahantu humye n’igicucu cy’igitare kinini mu gihugu kirushya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Amaso y’abareba ntazagira ibikezikezi, kandi amatwi y’abumva bazayatega.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Uw’umutima uhutiraho azamenya ubwenge, uw’ururimi rudedemanga azavuga neza byumvikane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Umupfapfa bazaba batakimwita imfura, n’umunyabuntu buke bazaba batakimwita umunyabuntu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
kuko umupfapfa azavuga iby’ubupfapfa, akerekeza umutima ku byo gukiranirwa, kugira ngo akore ibyo gutukisha Imana no kuvuga ibigoramye ku Uwiteka ngo yicishe umushonji inzara, n’ufite inyota atamuramiza amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi intwaro z’umunyabuntu buke ni mbi, agambanishiriza umugwaneza ibinyoma ngo amurimbure, nubwo uwo mutindi avuga ibitunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ariko imfura yigira inama yo kugira ubuntu, kandi izo nama zo kugira ubuntu azazikomeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhaguruke munyumve, mwa bakobwa b’abadabagizi mwe, nimutegere amatwi amagambo yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Muzamara iminsi isāze umwaka muhagaritse imitima, mwa bagore b’abadabagizi mwe, kuko umwengo uzabura kandi nta sarura rizabaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Mwa bagore bataye umuruho mwe, nimuhinde imishyitsi, mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima, mwiyambure mwambare ubusa mukenyere ibigunira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Bazikubita mu bituza bababajwe n’imirima yabanezezaga n’inzabibu zeraga cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Mu gihugu cy’ubwoko bwanjye hazamera amahwa n’imifatangwe, ndetse bizamera no ku mazu anezeza yose yo mu murwa w’umunezero,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
kuko urugo rw’umwami ruzatabwa, umurwa wari utuwe cyane uzaba amatongo. Umusozi n’umunara w’abarinzi bizaba ubuvumo iteka ryose, bizaba inama y’imparage n’urwuri rw’amashyo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
kugeza aho Umwuka azadusukirwaho avuye hejuru, maze ubutayu bukaba imirima yera cyane, umurima wera bakawita ishyamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Maze urubanza rutabera ruzaba mu butayu, gukiranuka kuzaba mu mirima yera cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Umurimo wo gukiranuka ni amahoro, kandi ibiva ku gukiranuka ni ihumure n’ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, babe mu mazu akomeye no mu buruhukiro butuje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Ariko ishyamba rizagushwa n’urubura, kandi umurwa uzasenywa rwose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Murahirwa mwa babiba mu nkuka z’amazi yose mwe, mukahabwiriza inka n’indogobe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: