Ibyago Imana izateza amahanga |
| 1. | Mwa mahanga mwe, nimwigire hafi ngo mwumve, mwa moko mwe, nimutege amatwi. Isi n’ibiyuzuye byumve, ubutaka n’ibimera byose na byo byumve. |
| 2. | Kuko Uwiteka arakariye amahanga yose akaba afitiye ingabo zayo zose umujinya, yarabarimbuye rwose arabatanga ngo bapfe. |
| 3. | Intumbi z’ingabo zabo zizajugunywa hanze, umunuko wazo uzakwira hose kandi imisozi izatengurwa n’amaraso yabo. |
| 4. | Ingabo zo mu ijuru zose zizacikamo igikuba n’ijuru rizazingwa nk’umuzingo w’impapuro, kandi ingabo zaryo zose zizaraba nk’ikibabi cy’umuzabibu, cyangwa icy’umutini uko biraba bigahunguka. |
| 5. | Nuhiriye inkota yanjye mu ijuru irahaga, none igiye kugwira muri Edomu n’abantu navumye ngo ibahane. 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5 |
| 6. | Inkota y’Uwiteka inyoye amaraso, ibyibuhijwe n’ibinure n’amaraso y’abana b’intama n’ihene, n’ibinure byo ku mpyiko z’amasekurume y’intama, kuko Uwiteka agiye kwitambirira igitambo i Bosira akica benshi mu gihugu cya Edomu. |
| 7. | Imbogo zizamanukana na bo kandi ibimasa bizamanukana n’amapfizi, igihugu cyabo kizasinda amaraso n’umukungugu w’iwabo uzabyibushywa n’ibinure. |
| 8. | Kuko uwo munsi ari uwo guhōra k’Uwiteka, n’umwaka wo kubitura inabi bagiriye i Siyoni. |
| 9. | Imigezi yaho izahinduka ubujeni n’umukungugu waho uzahinduka amazuku, kandi igihugu cyaho kizahinduka ubujeni bwaka. |
| 10. | Nta wuzakizimya ku manywa na nijoro, imyotsi yacyo izacumba iteka ryose, kizahora ari amatongo uko ibihe biha ibindi kandi nta wuzakinyuramo iteka ryose. |
| 11. | Ahubwo inzoya n’ibinyogote ni byo bizaba byene cyo, ibihunyira n’ibikona na byo bizakibamo. Azahageresha umugozi ari wo mivurungano, na timazi ari yo gusigara ubusa. |
| 12. | Bazahamagaza imfura z’icyo gihugu ngo zimike umwami, ariko nta yizaba ihari kandi abatware baho bazaba bahindutse ubusa. |
| 13. | Amazu yaho y’inyumba azameramo amahwa, n’ibihome byaho bizameramo ibisura n’ibitovu, hazaba ikutiro ry’ingunzu n’imbuga y’imbuni. |
| 14. | Inyamaswa zo mu ishyamba zizahahurira n’amasega, n’ihene y’ibikomo izahamagarana na mugenzi wayo, kandi ibikoko bya nijoro bizahibonera uburuhukiro bihabe. |
| 15. | Aho ni ho impiri iziremera icyari itere amagi, iturage ibundikire, kandi aho ni ho za sakabaka zizateranira, iy’ingore n’ingabo yayo. |
| 16. | Nimushake mu gitabo cy’Uwiteka musome, nta na kimwe muri ibyo kizabura, nta kigore kizabura ikigabo cyacyo kuko Uwiteka ari we ubitegekesheje akanwa ke, kandi umwuka we akaba ari we ubiteranije. |
| 17. | Yahabifindiriye ubufindo, n’ukuboko kwe ni ko kwahabigabanishije umugozi, bizaba byene cyo bihabe uko ibihe biha ibindi. |