Inzira y’abacunguwe |
   | 1. | Ubutayu n’umutarwe bizanezerwa, ikidaturwa kizishima kirabye uburabyo nka habaseleti. |
   | 2. | Buzarabya uburabyo bwinshi, buzishimana umunezero n’indirimbo, buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni. Bazareba ubwiza bw’Uwiteka n’igikundiro cy’Imana yacu. |
   | 3. | Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. |
   | 4. | Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhōra, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.” |
   | 5. | Icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. |
   | 6. | Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa. |
   | 7. | Kandi umusenyi wotsa utera ibishashi uzahinduka ikidendezi, n’umutarwe uzahinduka amasōko. Mu ikutiro ry’ingunzu, aho zaryamaga, hazaba ubwatsi n’uruberanya n’urufunzo. |
   | 8. | Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo, ahubwo izaba iya ba bandi. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba. |
   | 9. | Nta ntare izahaba, inyamaswa yose y’inkazi ntizayigeramo, ntibizayibonekamo, ahubwo abacunguwe ni bo bazayinyuramo. |
   | 10. | Abacunguwe n’Uwiteka bazagaruka bagere i Siyoni baririmba, ibyishimo bihoraho bizaba kuri bo, bazabona umunezero n’ibyishimo kandi umubabaro no gusuhuza umutima bizahunga. |