Hezekiya yongererwa imyaka yo kubaho(2 Abami 20.1-11; 2 Ngoma 32.24-26) |
   | 1. | Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ” |
   | 2. | Nuko Hezekiya yerekera ivure atakambira Uwiteka ati |
   | 3. | “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane. |
   | 4. | Maze ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Yesaya riti |
   | 5. | “Subirayo ubwire Hezekiya uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze iti: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe, kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu. |
   | 6. | Kandi nzagukizanya n’uyu murwa mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda. |
   | 7. | “ ‘Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. |
   | 8. | Dore nzahera aho igicucu kigeze ku ntambwe z’urugero rwa Ahazi, ngisubizanyeyo n’izuba intambwe cumi.’ ” Nuko izuba rihera aho ryari rigeze rirenga, risubirayo umwanya w’intambwe cumi z’urugero. |
   | 9. | Ibyo Hezekiya umwami w’Abayuda yanditse ubwo yarwaraga agakira ni ibi: |
   | 10. | Naravuze nti “Ndakenyutse ngiye kunyura mu marembo y’ikuzimu, nteshejwe imyaka yanjye yari isigaye.” |
   | 11. | Ndavuga nti “Sinzongera kureba Uwiteka mu gihugu cy’abazima, kandi sinzongera kubonana n’abantu b’abaturage bo mu isi. |
   | 12. | Ubugingo bwanjye buratamurutse bunkuweho nk’ihema ry’umwungeri, ubugingo bwanjye ndabuzinze nk’uko umuboshyi w’imyenda ayizinga, azanca mu biti biboherwamo imyenda. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose. |
   | 13. | Ndaceceka nkageza mu gitondo, ariko uvuna amagufwa yanjye yose nk’intare. Uhereye mu gitondo ukageza nijoro, uzaba umazeho rwose. |
   | 14. | Ntaka nk’intashya cyangwa uruyongoyongo, nkaniha nk’inuma iguguza. Erega amaso yanjye yaheze hejuru! Nyagasani Uwiteka ndarengana, ndengera.” |
   | 15. | Mvuge iki kandi? Ubwo yanshubije ubwe wenyine ni we wabikoze, imyaka yanjye nzamara yose nzajya ngende niyoroheje, nibuke umubabaro wo mu mutima wanjye. |
   | 16. | Uwiteka, ibyo ni byo bibeshaho abantu, kandi muri ibyo byonyine ni ho umutima wanjye ubona ubugingo. Nuko nkiza umbesheho. |
   | 17. | Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone amahoro! Kandi urukundo wakunze ubugingo bwanjye rwatumye ubukiza urwobo rw’iborero, ibyaha byanjye byose warabyirengeje. |
   | 18. | Kuko ikuzimu hatabasha kukogeza n’urupfu rutabasha kuguhimbaza, abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibabasha kwiringira ukuri kwawe. |
   | 19. | Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi, se w’abana azabigisha ukuri kwawe. |
   | 20. | Uwiteka yiteguye kunkiza, ni cyo kizatuma turirimba mu nanga indirimbo nahimbye turi mu nzu y’Uwiteka, iminsi yose tuzamara tukiriho. |
   | 21. | Kandi Yesaya yari yababwiye ngo “Bende umubumbe w’imbuto z’umutini bawushyire ku kirashi cye, azakira.” 22Kandi Hezekiya yari yabajije ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko nzazamuka nkajya mu nzu y’Uwiteka?” |