Umugaragu w’Uwiteka |
| 1. | “Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizeho umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka. |
| 2. | Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazumvikanisha ijwi rye mu nzira. |
| 3. | Urubingo rusadutse ntazaruvuna kandi n’urumuri rucumba ntazaruzimya, ahubwo azazana gukiranuka by’ukuri. |
| 4. | Ntazacogora, ntazakuka umutima kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n’ibirwa bizategereza amategeko ye.” |
| 5. | Umva uko Imana Uwiteka ivuze, iyaremye ijuru ikaribamba, iyarambuye isi n’ibiyivamo, abayituramo ikabaha umwuka kandi abayigendaho ikabaha ubugingo. |
| 6. | “Jyewe Uwiteka naguhamagariye gukiranuka, nzagufata ukuboko, nzakurinda nguhe kuba isezerano ry’abantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga, |
| 7. | no guhumūra impumyi, ukabohora imbohe ugakura ababa mu mwijima mu nzu y’imbohe. |
| 8. | “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe. |
| 9. | Dore ibya mbere birasohoye, n’ibishya ndabibamenyesha mbibabwire bitari byaba.” |
| 10. | Nimuririmbire Uwiteka indirimbo nshya n’ishimwe rye uhereye ku mpera y’isi. Nimuririmbe mwa bamanuka bajya ku nyanja mwe, n’ibiyirimo byose n’ibirwa n’ababituyeho. |
| 11. | Ubutayu n’imidugudu yabwo birangurure amajwi yabyo, n’ibirorero bituweho n’Abakedari, n’abaturage b’i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mu mpinga z’imisozi. |
| 12. | Ibyo nibyubahe Uwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa. |
| 13. | Uwiteka azatabara ari intwari, arwane ishyaka nk’intwari mu ntambara, azivuga arangurure ijwi, ababisha be azabakoreraho ibikomeye. |
| 14. | “Dore imbara nacecekeye, narahoze ndiyumanganya, noneho ndataka cyane nk’uko umugore uramukwa asamaguza asemeka. |
| 15. | Nzarimbura imisozi n’udusozi, numishe ubwatsi bwose kandi imigezi nzayihindura ibirwa, n’ibidendezi nzabikamya. |
| 16. | “Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya. Umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahāna. |
| 17. | Ariko abiringira ibishushanyo bibajwe bazasubizwa inyuma, ababwira ibishushanyo biyagijwe bati ‘Muri imana zacu’, bazakorwa n’isoni cyane. |
| 18. | “Mwa bipfamatwi mwe, nimwumve. Mwa mpumyi mwe, nimurebe mwitegereze. |
| 19. | Hari indi mpumyi atari umugaragu wanjye, cyangwa hari ikindi gipfamatwi atari intumwa yanjye ntuma? Hari indi mpumyi atari umuyoboke wanjye, kandi hari impumyi atari umugaragu w’Uwiteka? |
| 20. | Areba byinshi ariko ntiyitegereza, amatwi ye arazibutse ariko ntiyumva.” |
| 21. | Ku bwo gukiranuka kwe, Uwiteka yashimye kogeza amategeko ye no kuyubahiriza. |
| 22. | Ariko aba ni abantu banyazwe ibyabo bagasenyerwa, bose batezwe ubushya kandi babahisha mu mazu y’imbohe. Ni abo kujyanwa ho iminyago nta wuriho wo kubakiza, ni abo kunyagwa ibyabo ari nta wo kuvuga ko babisubizwa. |
| 23. | Ibyo hari ubitegera amatwi muri mwe, akumva ibyo mu gihe kizaza akabimenya? |
| 24. | Ni nde watanze Yakobo ngo ajyanwe ho iminyago, kandi Isirayeli akamuha abanyazi? Si Uwiteka se uwo twacumuyeho, kandi ntibemere kugendera mu nzira ze, ntibumvire amategeko ye? |
| 25. | Ni cyo cyatumye amurohaho uburakari bwe bugurumana n’intambara zikomeye, bikamutwika impande zose kandi ntabimenye, ibyo byaramutwitse ariko ntiyabyitaho. |