Abisirayeli bazacungurwa |
| 1. | Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye. |
| 2. | Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata |
| 3. | kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe. |
| 4. | Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe. |
| 5. | Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba. |
| 6. | Nzabwira ikasikazi nti ‘Barekure’, n’ikusi mpabwire nti ‘Wibīmana.’ Nzanira abahungu banjye bave kure, n’abakobwa banjye bave ku mpera y’isi, |
| 7. | nzanira umuntu wese witiriwe izina ryanjye, uwo naremeye kumpesha icyubahiro. Ni jye wamuremye, ni jye wamubumbye.” |
| 8. | Sohora impumyi zifite amaso n’ibipfamatwi bifite amatwi, |
| 9. | amahanga yose akoranywe, amoko yose aterane. Hari abo muri bo babasha kutubwira bakatwereka ibyabayeho? Nibatange abagabo batsindishirizwe. Cyangwa se bumve bemere ko ari iby’ukuri. |
| 10. | “Mwebwe n’umugaragu wanjye natoranije muri abagabo bo guhamya ibyanjye”, ni ko Uwiteka avuga, “Kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari jye. Nta mana yambanjirije kubaho, kandi nta yizamperuka. |
| 11. | “Jyewe, jye ubwanjye ni jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari jyewe. |
| 12. | Ni jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza kandi muri mwe nta yindi mana yahabaye, ni cyo gituma muri abagabo bo kumpamya ko ari jyewe Mana.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 13. | “Kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho ndi we, nta wubasha gutesha ukuboko kwanjye. Ubwo nzakora umurimo ni nde uzankoma mu nkokora?” |
| 14. | Uwiteka umucunguzi wanyu, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ku bwanyu natumye i Babuloni nzamanura abaho bose ari impunzi, ari bo Bakaludaya bazahunganwa n’inkuge zabo biratanaga. |
| 15. | Ni jyewe Uwiteka Uwera wanyu, Umuremyi wa Isirayeli n’Umwami wanyu.” |
| 16. | Umva ibyo Uwiteka avuga, ari we waremye inzira mu nyanja agacisha inzira mu mazi menshi,* |
| 17. | agasohora amagare n’amafarashi: ingabo n’intwari baguye hamwe ntibazabyuka, bazimye nk’uko bazimya imuri. |
| 18. | “Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. |
| 19. | Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa. |
| 20. | Inyamaswa zo mu gasozi, ingunzu n’imbuni bizanyubaha, kuko ntanga amazi mu butayu, ngatembesha imigezi mu kidaturwa, kugira ngo nuhire ubwoko bwanjye natoranije, |
| 21. | abantu niremeye ubwanjye ngo berekane ishimwe ryanjye. |
| 22. | “Ariko Yakobo we, ntabwo wantakiye. Isirayeli we, waranzinutswe. |
| 23. | Ntabwo wanzaniye amatungo yawe magufi ngo untambire ibitambo byoswa, kandi ntumpesheje icyubahiro ibitambo byawe. Sinagukoresheje umurimo w’amaturo, kandi sinakuvunishije kunyosereza imibavu. |
| 24. | Ntiwatanze ifeza ngo ungurire ibihumura neza, kandi ntiwampagije ibinure by’ibitambo byawe, ahubwo wankoreye ibyaha byawe, wamvunishije ibicumuro byawe. |
| 25. | Ubwanjye ni jye uhanagura ibicumuro byawe nkakubabarira ku bwanjye, kandi ibyaha byawe sinzabyibuka ukundi. |
| 26. | “Nyibutsa tuburane, shinga urubanza rwawe kugira ngo utsindishirizwe. 27Sogokuruza wa mbere yakoze icyaha, n’abigisha bawe bancumuyeho. 28Ni cyo kizatuma nsuzuguza abatware b’ubuturo bwera, kandi Yakobo nzamuhindura ikivume, Isirayeli nzamuhindura igitutsi. |