Bisuzuguza ibigirwamana |
   | 1. | Beli irunama, Nebo irubama, ibishushanyo byazo babihekesha inyamaswa n’amatungo. Ibintu mwahekeshaga mukabirambagiza, noneho bihindutse imitwaro ivuna amatungo arushye. |
   | 2. | Ibyo bigirwamana birunama bikubamira hamwe, byananiwe kwiyaka imitwaro irushya, ndetse na byo ubwabyo byajyanywe ho iminyago. |
   | 3. | “Nimunyumve mwa nzu ya Yakobo mwe, namwe abarokotse bo mu nzu ya Isirayeli mwese, abo nahetse mukiri mu nda, nkabaterura mukivuka |
   | 4. | nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza. |
   | 5. | “Mwampwanya na nde twahwana, kandi mwanshushanya na nde twasa? |
   | 6. | Basukanura izahabu mu mufuka, bagera ifeza mu minzani, bakagurira umucuzi akabibacuriramo ikigirwamana, bagaherako bakacyikubita imbere bakakiramya. |
   | 7. | Maze bakagiheka ku bitugu bakakijyana bakagishinga mu kibanza cyacyo, kigahagarara aho bagishinze aho ntikizahishingura, nubwo umuntu agitakira ntikibasha kumusubiza cyangwa ngo kimukize ibyago agize. |
   | 8. | “Nimwibuke ibyo mwerekane ubugabo bwanyu, mwongere mubyibwire mwa bacumura mwe. |
   | 9. | Mwibuke ibyabanje kubaho kera, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho. Ni jye Mana nta yindi duhwanye. |
   | 10. | Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa nkavuga nti ‘Imigambi yanjye izakomera kandi ibyo nzashaka byose nzabikora. |
   | 11. | Nzahamagara igisiga cy’amerwe kive iburasirazuba, ari cyo mugabo ufite imigambi yanjye uturuka mu gihugu cya kure. Narabivuze no kubisohoza nzabisohoza, narabigambiriye no kubikora nzabikora.’ |
   | 12. | Nimunyumve mwa bafite imitima inangiwe mwe, bari kure yo gukiranuka. |
   | 13. | Nigije hafi gukiranuka kwanjye ntikuzaba kure n’agakiza kanjye ntikazatinda, nzagashyira i Siyoni ku bwa Isirayeli, ari we cyubahiro cyanjye. |