Igihano cya Babuloni |
   | 1. | “Manuka wicare mu mukungugu, wa mwari w’i Babuloni we. Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara hasi ukuwe ku ntebe y’ubwami, kuko utazongera kuvugwaho ko udamaraye kandi ko umenyereye kugubwa neza. |
   | 2. | Enda ingasire usye, utwikurure mu maso hawe, kuba igishura cyawe ucebure, wambuke imigezi. |
   | 3. | Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n’umwe.” |
   | 4. | Umucunguzi wacu izina rye ni Uwiteka Nyiringabo, Uwera wa Isirayeli. |
   | 5. | “Wa mukobwa w’Abakaludaya we, icara uceceke ujye mu mwijima, kuko utazongera kwitwa umugabekazi w’abami. |
   | 6. | Narakariye ubwoko bwanjye, nsuzugura gakondo yanjye ndabakugabiza, ntiwabababarira na hato abasaza ubashyira ku gahato gakomeye cyane. |
   | 7. | Uravuga uti ‘Nzaba umugabekazi iteka ryose.’ Ibyo ntiwabyitayeho kandi ntiwibuka iherezo ryabyo. |
   | 8. | “Nuko rero umva ibi yewe uwihaye kwinezeza, ukicara udabagira, ukibwira mu mutima uti ‘Ni jye uriho nta wundi, sinzaba umupfakazi kandi sinzapfusha abana.’ |
   | 9. | Ariko ibyo gupfusha abana no gupfakara byombi bizakugeraho umunsi umwe bigutunguye, uburozi bwawe nubwo ari bwinshi bute, n’ibikagiro byawe nubwo ari byinshi cyane, bizakugeraho byimazeyo |
   | 10. | kuko wiringiye ubugome bwawe ukavuga uti ‘Nta wundeba.’ Ubwenge bwawe n’ubuhanga bwawe ni byo bikuyobeje uribwira uti ‘Ni jye uriho nta wundi.’ |
   | 11. | “Ni cyo kizatuma ibyago bikugeraho ntumenye irasukiro ryabyo, ishyano rizakugwira ntuzashobora kuryikuraho, kandi kurimbuka utari wamenya kuzagutungura. |
   | 12. | Nuko komeza ibikagiro byawe n’uburozi bwawe uko bingana, ibyo wahirimbaniye uhereye mu buto bwawe ahari aho bizagira icyo bikuvura, ahari bizatuma unesha. |
   | 13. | Inama zawe nyinshi zirakuruhije, abaraguza ijuru n’abaraguza inyenyeri n’abahanura ukwezi kubonetse bakavuga ibizaba, nibahaguruke bagukize ibizakuzaho. |
   | 14. | “Dore bazamera nk’ibishingwe umuriro ubatwike, ntibazikiza imbaraga z’ibirimi byawo. Uwo muriro ntuzaba amakara yo kotwa, cyangwa icyotero cyo kwicarwa iruhande. |
   | 15. | Uko ni ko ibyo wahirimbaniye bizakubera, abaguranaga nawe uhereye mu buto bwawe bazigendera umuntu wese yigira ahe, nta wuzaba uhari wo kugukiza. |