Imana yifuriza Abisirayeli gukizwa |
   | 1. | “Nimwumve ibi mwa nzu ya Yakobo mwe, abitiriwe izina rya Isirayeli bagakomoka mu mazi ya Yuda, barahira izina ry’Uwiteka bakavuga Imana ya Isirayeli, ariko mu bitari ukuri ntibibe n’ibyo gukiranuka, |
   | 2. | kuko biyita abo mu murwa wera bakishingikiriza ku Mana ya Isirayeli, Uwiteka Nyiringabo ari ryo zina ryayo. |
   | 3. | “Navuze ibyabanje kubaho kera, ni koko byaturutse mu kanwa kanjye ndabyerekana, mbikora ako kanya ndabisohoza. |
   | 4. | Nari nzi ko udakurwa ku ijambo, kandi yuko ijosi ryawe ari umutsi umeze nk’icyuma, n’uruhanga rwawe rukaba nk’umuringa. |
   | 5. | Ni cyo cyatumaga mbikubwira uhereye kera, nkabikwereka bitari byaba kugira ngo utazavuga uti ‘Imana yanjye ni yo ibikoze’, kandi uti ‘Igishushanyo cyanjye kibajwe n’igishushanyo cyanjye kiyagijwe ni byo bibitegetse.’ |
   | 6. | Warabyumvise dore byose ngibi. None se mwe ntimwabihamya? None ngiye kukwereka ibishya byahishwe utigeze kumenya. |
   | 7. | Biremwe nonaha si ibya kera, kugeza uyu munsi ntiwigeze kubyumva kugira ngo utavuga uti ‘Nari mbizi.’ |
   | 8. | Ni ukuri koko ntabwo wumvise kandi nta cyo wamenye, uhereye kera ugutwi kwawe ntikwari kwazibuka, kuko nari nzi yuko wariganije cyane kandi wiswe umunyabyaha ukivuka. |
   | 9. | “Ndagirira izina ryanjye mbe ndetse kubarakarira, ndagirira ishimwe ryanjye nkwihanganire ne kugukuraho. |
   | 10. | Dore ndagutunganyije ariko si nk’ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa. |
   | 11. | Ku bwanjye nzabyikorera, nta cyatuma izina ryanjye ritukwa kandi icyubahiro cyanjye sinzagiha undi. |
   | 12. | “Nyumva Yakobo na Isirayeli nahamagaye, ndi We. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka. |
   | 13. | Ukuboko kwanjye ni ko kwashyizeho urufatiro rw’isi, ukuboko kwanjye kw’iburyo ni ko kwabambye ijuru, iyo mbihamagaye biritaba. |
   | 14. | “Mwese nimuterane mwumve. Ni nde wo muri bo wigeze kuvuga ibyo? Uwo mutoni w’Uwiteka i Babuloni azahagira uko ashaka, kandi ukuboko kwe kuzatera Abakaludaya. |
   | 15. | Jye ubwanjye naravuze, ndamuhamagaye kandi ndamuzanye, azahirwa mu rugendo rwe. |
   | 16. | “Nimwigire hino mwumve ibi: uhereye aho byatangiriye sindavugira mu rwihisho, uhereye aho byabereyeho nariho kandi none Uwiteka Imana intumanye n’Umwuka wayo.” |
   | 17. | Uwiteka Umucunguzi wawe, Uwera wa Isirayeli aravuga ati “Ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. |
   | 18. | “Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja, |
   | 19. | kandi urubyaro rwawe rukangana n’umusenyi, n’abava mu nda yawe bakamera nk’imonyi yawo. Izina ryawe ntiryakwibagirana, kandi ntiryarimbuka ngo ribure imbere yanjye.” |
   | 20. | Nimuve i Babuloni, muhunge muve mu Bakaludaya muvuge ibi, mubibwirize mubyamamaze bigere ku mpera y’isi, mubivugishe ijwi ry’indirimbo muti “Uwiteka acunguye umugaragu we Yakobo.” |
   | 21. | Kandi ubwo yabajyaga imbere mu butayu ntibarakicwa n’inyota, yabatembeshereje amazi ava mu gitare, kandi yāshije igitare amazi aradudubiza. |
   | 22. | “Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Uwiteka avuga. |