Iby’Umucunguzi w’Abisirayeli n’uw’ab’isi bose |
| 1. | Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina. |
| 2. | Akanwa kanjye yagahinduye nk’inkota ityaye, ampisha mu gicucu cy’ukuboko kwe kandi ampinduye umwambi usennye, mu kirimba cye ni mo andindira rwose. |
| 3. | Kandi yarambwiye ati “Ni wowe mugaragu wanjye Isirayeli, uzampesha icyubahiro.” |
| 4. | Ariko ndavuga nti “Naruhijwe n’ubusa, amaboko yanjye yapfuye ubusa nyakoresha ibitagira umumaro. Icyakora nzacirwa urubanza n’Uwiteka, kandi Imana yanjye ni yo izangororera.” |
| 5. | None rero umva uko Uwiteka avuga, ari we wambumbiye mu nda ya mama ngo nzabe umugaragu we mugarurire Yakobo, Isirayeli amuteranirizweho. Kuko ndi uwo kubahwa mu maso y’Uwiteka kandi Imana yanjye imbereye imbaraga, |
| 6. | aravuga ati “Kuba umugaragu wanjye ugakungura imiryango ya Yakobo, ukagarura Abisirayeli bacitse ku icumu, ibyo ntibihagije. Ahubwo nzaguha kuba umucyo wo kuvira amahanga, kugira ngo agakiza kanjye kagere ku mpera y’isi.” |
| 7. | Ibi ni ibyo Uwiteka, Umucunguzi wa Isirayeli, Uwera we abwira uwo abantu basuzugura, uwo ishyanga ryanga urunuka, ikiretwa cy’abatware ati “Abami bazabireba bahagurukane n’ibikomangoma baramye ku bw’Uwiteka ugira umurava, Uwera wa Isirayeli wagutoranije.” |
| 8. | Uwiteka aravuga ati “Igihe cyo kwemererwamo ndagushubije, no ku munsi wo gukirizwamo ndagutabaye, kandi nzagukiza ngutange ho isezerano ry’abantu kugira ngo uhagurutse igihugu, utume baragwa gakondo yabo yabaye umwirare. |
| 9. | Kandi ubwire imbohe zisohoke, n’abari mu mwijima uti ‘Nimugaragare.’ Bazarishiriza ku mayira, no mu mpinga z’imisozi zose, ahari agasi hazaba urwuri. |
| 10. | Ntibazicwa n’inzara cyangwa inyota kandi icyokere ntikizabageraho, n’izuba ntirizabica kuko uwabagiriye imbabazi azabajya imbere, akabajyana ku masōko y’amazi. |
| 11. | “Imisozi yanjye yose nzayihindura inzira, kandi inzira zanjye za nyabagendwa zizuzuzwa zishyirwe hejuru. |
| 12. | Dore aba bazava kure, dore aba bazava ikasikazi n’iburengerazuba kandi aba na bo bazaturuka mu gihugu cy’i Sinimu.” |
| 13. | Ririmba wa juru we, nawe wa si we unezerwe. Mwa misozi mwe, muturagare muririmbe kuko Uwiteka amaze abantu be umubabaro, kandi abantu barengana azabagiririra imbabazi. |
| 14. | Ariko Siyoni aravuga ati “Yehova yarantaye, Uwiteka aranyibagiwe.” |
| 15. | “Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. |
| 16. | Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka. |
| 17. | “Abana bawe barihuta, abakurimbuye n’abakugize amatongo bazakuvaho. |
| 18. | Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bariya bose baraterana baza bagusanga. Ndahiye kubaho kwanjye yuko uzabambara bose nk’uwambaye iby’umurimbo, uzabakenyera use n’umugeni.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 19. | “Kuko ubu ibikingi byawe byabaye indare n’umusaka, n’igihugu cyawe cyarimbutse, ni ukuri bizabera abaturage bawe imfungane, kandi abakumiraga bazaba kure. |
| 20. | Abana wanyazwe bazakuvugira mu matwi hanyuma bati ‘Hano hambereye imfungane, mpa aho gutura.’ |
| 21. | Uzaherako wibaze mu mutima uti ‘Mbese aba bana nababyariwe na nde, ko abanjye banyazwe nkaba ndi impfusha n’igicibwa n’inzererezi? Mbese aba barezwe na nde? Ariko se ko nasigaye ndi umwe, aba bahoze he?’ ” |
| 22. | Umwami Imana iravuga iti “Nzaramburira amahanga ukuboko kwanjye, nshingire amoko ibendera ryanjye, nuko bazazana abahungu bawe bababumbatiye mu bituza, n’abakobwa bawe bazahekwa ku bitugu. |
| 23. | Abami bazakubera ba so bakurera, n’abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa. Bazagupfukamira bubame hasi barigate umukungugu wo ku birenge byawe, nawe uzaherako umenye ko ndi Uwiteka, abantegereza batazakorwa n’isoni.” |
| 24. | Mbese abakomeye bānyagwa iminyago, cyangwa abajyanwa ari imbohe bazira ukuri bararekurwa? |
| 25. | Ariko Uwiteka aravuga ati “Abajyanwa ari imbohe n’abakomeye na bo bazakurwayo, kandi iminyago y’abanyamwaga izarekurwa, kuko ari jye uzakurwanira n’ukurwanya kandi nzakiza abana bawe. |
| 26. | Abaguhata nzabagaburira inyama yo kuri bo, bazasinda ayabo maraso nk’usinda vino iryohereye, kandi abantu bose bazamenya ko jye Uwiteka ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, Intwari ya Yakobo.” |