Ibihanura imibabaro y’Umugaragu w’Uwiteka |
| 1. | Uwiteka arambaza ati “Urwandiko rwo gusenda nyoko namusendesheje ruri he? Cyangwa se mu bo mbereyemo umwenda uwo nabahaye ho ubwishyu ni nde? Dore mwaguzwe muzize ibyaha byanyu, kandi ibicumuro byanyu ni byo byasendesheje nyoko. |
| 2. | “Ubwo nazaga ni iki cyatumye ntagira uwo mpasanga, nahamagara hakubura uwitaba? Mbese ukuboko kwanjye kuraheze byatuma kutabasha gucungura? Cyangwa se nta mbaraga mfite zakiza? Dore ncyashye inyanja ndayikamya, aho imigezi yari iri mpagira ubutayu, amafi yari arimo aranuka agwa umwuma kuko nta mazi ahari. |
| 3. | Nambika ijuru kwirabura, ndyorosa ibigunira.” |
| 4. | Umwami Imana impaye ururimi rw’abigishijwe kugira ngo menye gukomeresha urushye amagambo, inkangura uko bukeye, ikangurira ugutwi kwanjye kumva nk’abantu bigishijwe. |
| 5. | Umwami Imana inzibuye ugutwi, sinaba ikigande ngo mpindukire nsubire inyuma. |
| 6. | Abakubita nabategeye umugongo n’imisaya nyitegera abampfura uruziga, kandi mu maso hanjye sinahahishe gukorwa n’isoni no gucirwa amacandwe. |
| 7. | Kuko Umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara, ni cyo gitumye nkomera mu maso hanjye hakamera nk’urutare, kandi nzi yuko ntazakorwa n’isoni. |
| 8. | Untsindishiriza ari hafi, ni nde uzamburanya? Duhagarare twembi, umurezi wanjye ni nde? Nanyegere. |
| 9. | Umwami Imana ni yo izampagarikira, ni nde uzatsindisha? Bose bazasaza nk’umwambaro, inyenzi zizabarya pe! |
| 10. | Ni nde wo muri mwe wubaha Uwiteka akumvira umugaragu we? Ugenda mu mwijima adafite umucyo niyiringire izina ry’Uwiteka, kandi yishingikirize ku Mana ye. |
| 11. | Yemwe abacana mwese, nimukikize imuri impande zose, nimugendere mu mucyo w’umuriro wanyu no mu w’imuri mukongeje. Ibyo mbageneye ni ibi: muzaryamana umubabaro. |