Inkuru nziza y’agakiza ab’isi bose bazabona |
   | 1. | Kanguka, kanguka wambare imbaraga zawe Siyoni, ambara imyambaro yawe y’umurimbo Yerusalemu umurwa wera, kuko uhereye none utakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo. |
   | 2. | Ihungure umukungugu, uhaguruke wicare Yerusalemu, wibohore ingoyi mu ijosi yewe mukobwa w’i Siyoni wajyanywe ari imbohe, |
   | 3. | kuko Uwiteka avuze ngo “Mwaguzwe ubusa, na none muzacungurwa ari nta feza utanze.” |
   | 4. | Umwami Imana iravuze iti “Ubwa mbere abantu banjye baramanutse bajya muri Egiputa basuhukirayo, Abashuri barabarenganya babahora ubusa. |
   | 5. | None ndagira nte?” Ni ko Uwiteka abaza. “Ko abantu banjye banyazwe ari nta mpamvu! Ababategeka barasakuza, kandi biriza umunsi batuka izina ryanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 6. | “Noneho abantu banjye bazamenya izina ryanjye, kuri wa munsi bazamenya ko ari jye uvuga. Dore ni jye.” |
   | 7. | Erega ibirenge by’uzanye inkuru nziza ni byiza ku misozi, akamamaza iby’amahoro akazana inkuru z’ibyiza, akamamaza iby’agakiza akabwira i Siyoni ati “Imana yawe iri ku ngoma!” |
   | 8. | Ijwi ry’abarinzi bawe baranguruye baririmbira hamwe, kuko ubwo Uwiteka azagaruka i Siyoni bazamwirebera ubwabo. |
   | 9. | Nimuturagare muririmbire hamwe munezerewe, mwa myanya y’i Yerusalemu mwe yabaye imyirare, kuko Uwiteka ahumuriza abantu be acunguye i Yerusalemu. |
   | 10. | Uwiteka ahina umwambaro wo ku kuboko kwe kwera imbere y’amahanga yose, impera z’isi zose zizabona agakiza k’Imana yacu. |
   | 11. | Nimugende, nimugende musohokemo ntimukore ku kintu cyose gihumanye, muve muri Babuloni hagati. Yemwe bahetsi baheka ibintu by’Uwiteka, murajye mwiyeza. |
   | 12. | Ntimuzavayo mwihuta, kandi ntimuzagenda nk’abahunga, kuko Uwiteka azabajya imbere, Imana ya Isirayeli ni yo izabashorera. |
Bahanura urupfu rw’Umugaragu w’Uwiteka |
   | 13. | Dore Umugaragu wanjye azakora iby’ubwenge asumbe abandi, azashyirwa hejuru akomere cyane. |
   | 14. | Nk’uko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu, |
   | 15. | uko ni ko azaminjagira amahanga menshi, abami bazumirirwa imbere ye kuko bazabona icyo batabwiwe, n’icyo batumvise bazakimenya. |