Imana igarura ubwoko bwayo nk’umugore ucyurwa |
   | 1. | “Ishime, wa ngumba we itabyara. Turagara uririmbe utere hejuru wowe utaramukwa, kuko abana b’igishubaziko baruta ubwinshi abana b’umugeni warongowe.” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 2. | “Agūra ikibanza cy’ihema ryawe, rēga inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe, |
   | 3. | kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindūra amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo. |
   | 4. | Witinya kuko utazakorwa n’isoni, kandi wimwara kuko isoni zitazagukora, ahubwo uzibagirwa isoni zo mu buto bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuzawibuka ukundi. |
   | 5. | Kuko Umuremyi wawe ari we mugabo wawe, Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye, Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe. Azitwa Imana y’isi yose. |
   | 6. | “Uwiteka aguhamagaye nk’umugore w’igishubaziko ufite agahinda mu mutima, nk’umugore wo mu busore iyo asenzwe.” Ni ko Imana yawe ivuga. |
   | 7. | “Mbaye nkuretse akanya gato, ariko nzagukoranya ngufitiye imbabazi nyinshi. |
   | 8. | Nakurakariye uburakari bwinshi bituma nkwima amaso akanya gato, ariko nzakubabarira nkugirire imbabazi zihoraho.” Ni ko Uwiteka Umucunguzi wawe avuga. |
   | 9. | “Ibyo ndabihwanya n’iby’umwuzure wo mu gihe cya Nowa, nk’uko narahiye ko umwuzure wo mu gihe cya Nowa utazongera kubaho ku isi, ni ko narahiye ko ntazakurakarira nkaguhana. |
   | 10. | Imisozi izavaho n’udusozi tuzakurwaho, ariko imbabazi zanjye ntizizakurwaho, kandi n’isezerano ry’amahoro nagusezeranije ntirizakurwaho.” Ni ko Uwiteka ukugirira ibambe avuga. |
   | 11. | “Yewe urengana, ugahungabanywa n’inkubi y’umuyaga ntuhumurizwe, amabuye yawe nzayateraho amabara meza, imfatiro zawe nzazishingisha safiro. |
   | 12. | Iminara yawe nzayubakisha amabuye abengerana, kandi urugabano rwawe nzarushingisha amabuye anezeza. |
   | 13. | “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka, kandi bazagira amahoro menshi. |
   | 14. | Uzakomezwa no gukiranuka, agahato kazakuba kure kuko utazatinya, uzaba kure y’ibiteye ubwoba kuko bitazakwegera. |
   | 15. | Ahari bazaterana ariko si jye uzaba ubateranije, uzagukoraniraho wese azagwa ari wowe azize. |
   | 16. | “Dore ni jye urema umucuzi uvugutira umuriro w’amakara agakuramo icyuma akoresha umurimo we, kandi umurimbuzi namuremeye kurimbura. |
   | 17. | Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara, kandi ururimi rwose ruzaguhagurukira kukuburanya uzarutsinda. Ibyo ni byo murage w’abagaragu b’Uwiteka, kandi uko ni ko gukiranuka kwabo guturuka aho ndi.” Ni ko Uwiteka avuga. |