Agakiza k’ubuntu gaturuka ku Mana |
| 1. | “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi. |
| 2. | Ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri? Ni iki gituma mukorera ibidahaza? Mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho. |
| 3. | “Mutege amatwi muze aho ndi munyumve, ubugingo bwanyu bubone kubaho. Nanjye nzasezerana namwe isezerano rihoraho, ari ryo mbabazi zidahwema Dawidi yasezeranijwe. |
| 4. | Dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba wayo. |
| 5. | Dore uzahamagara ishyanga utazi, kandi n’iryari ritakuzi rizakwirukiraho ku bw’Uwiteka Imana yawe, ku bw’Uwera wa Isirayeli kuko azaba aguhaye icyubahiro.” |
| 6. | Nimushake Uwiteka bigishoboka ko abonwa, nimumwambaze akiri bugufi. |
| 7. | Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana yacu kuko izamubabarira rwose pe. |
| 8. | “Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 9. | “Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira. |
| 10. | “Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima, |
| 11. | ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye. |
| 12. | “Muzasohokana ibyishimo, muzashorerwa amahoro muvayo. Imisozi n’udusozi bizaturagara biririmbire imbere yanyu, ibiti byose byo mu gasozi bizakoma mu mashyi. |
| 13. | Mu cyimbo cy’umufatangwe hazamera umuberoshi, mu cyimbo cy’umukeri hazamera umuhadasi, bizubahisha izina ry’Uwiteka, bizaba ikimenyetso gihoraho kitazakurwaho.” |