Somera Bibiliya kuri Telefone
Idini itaryarya ni yo Imana ishima
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
“Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’ “Mbiterwa n’uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Dore icyo mwiyiririza ubusa n’ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’ “Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, 14nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z’igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k’Uwiteka ni ko kabivuze.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: