| 1. | Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva. |
| 2. | Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva. |
| 3. | Erega amaboko yanyu yahindanijwe n’amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n’ururimi rwanyu ruvuga ibibi by’ibihwehwe! |
| 4. | Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby’ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z’igomwa bakabyara gukiranirwa. |
| 5. | Baturaga amagi y’impiri bakaboha urutagangurwa, uriye amagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamo incira. |
| 6. | Intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y’urugomo. |
| 7. | Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y’abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura. |
| 8. | Inzira y’amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro. |
| 9. | Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereze umucyo tukabona umwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji. |
| 10. | Dukabakaba ku nzu nk’impumyi, ni ukuri turakabakaba nk’abatagira amaso, ku manywa y’ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk’intumbi. |
| 11. | Twese twivuga nk’idubu tukaganya cyane nk’inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure. |
| 12. | Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi. |
| 13. | Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby’agahato n’ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima. |
| 14. | Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira. |
| 15. | Ni ukuri koko, ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage. Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari, |
| 16. | kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n’uko nta n’uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama. |
| 17. | Yambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n’imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk’umwitero. |
| 18. | Azabitura ibihwanye n’ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n’ababisha be azabahōra, kandi n’ibirwa azabiha inyiturano. |
| 19. | Ni bwo bazubaha izina ry’Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk’umugezi uhurura ujyanwa n’Umwuka w’Uwiteka. |
| 20. | “Nuko umucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukira bakareka gucumura.” Ni ko Uwiteka avuga. |
| 21. | Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n’amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n’akanwa kawe n’akanwa k’urubyaro rwawe, kandi n’ak’ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose.” Ni ko Uwiteka avuga. |