Imana yiyeraka Yesaya iramweza iramutuma |
| 1. | Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero. |
| 2. | Abaserafi bari bahagaze hejuru yayo, umuserafi wese afite amababa atandatu. Abiri yayatwikirizaga mu maso he, yandi abiri yayatwikirizaga ibirenge bye, ayandi abiri yarayagurukishaga. |
| 3. | Umwe avuga ijwi rirenga abwira mugenzi we asingiza ati “Uwiteka Nyiringabo arera, arera, arera. Isi yose yuzuye icyubahiro cye.” |
| 4. | Imfatiro z’irebe ry’umuryango zinyeganyezwa n’ijwi ry’uwavuze ijwi rirenga, inzu yose yuzura umwotsi. |
| 5. | Maze ndavuga nti “Ni ishyano, ndapfuye we! Kuko ndi umunyaminwa yanduye, kandi ntuye hagati y’ubwoko bufite iminwa yanduye, kandi amaso yanjye abonye Umwami Uwiteka Nyiringabo.” |
| 6. | Maze umwe mu Baserafi araguruka, aza aho ndi afite ikara mu ntoki ryaka yakuje urugarama ku gicaniro, |
| 7. | arinkoza ku munwa arambwira ati “Dore iri rigukoze ku munwa, gukiranirwa kwawe kugukuweho, ibyaha byawe biratwikiriwe.” |
| 8. | Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.” |
| 9. | Irambwira iti “Genda ubwire ubu bwoko uti ‘Kumva muzajye mwumva, ariko mwe kubimenya, kureba muzajye mureba, ariko mwe kubyitegereza.’ 28.26-27 |
| 10. | Ujye unangira imitima y’ubu bwoko, uhindure amatwi yabo ibihuri, upfuke amaso yabo kugira ngo batarebesha amaso, batumvisha amatwi, batamenyesha imitima, bagahindukira bagakira.” |
| 11. | Ndayibaza nti “Nyagasani, ibyo bizageza he?” Iransubiza iti “Bizageza aho imidugudu izabera imyirare ari nta wuyibamo, n’amazu ari nta wuyabamo, n’igihugu kigahinduka amatongo rwose, |
| 12. | Uwiteka akarangiza kwimurira abantu kure, kandi amatongo akaba menshi muri iki gihugu. |
| 13. | Kandi naho cyasigarwamo n’umugabane umwe mu icumi, na bwo kizongera gutwikwa, nk’uko ibiti by’umwela n’umwaloni bisigarana igishyitsi bimaze gucibwa, ni ko urubyaro rwera rusa n’igishyitsi cyarwo.” |