ko Abisirayeli bazakizwa |
   | 1. | Ku bw’urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugeza ubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k’umuseke, n’agakiza kaho kakamera nk’itabaza ryaka. |
   | 2. | Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka. |
   | 3. | Kandi uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe. |
   | 4. | Ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa. |
   | 5. | Nk’uko umusore arongora umukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk’uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa. |
   | 6. | Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze. |
   | 7. | Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza i Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi. |
   | 8. | Uwiteka yarahiye ukuboko kwe kw’iburyo n’ukuboko kw’imbaraga ze ati “Ni ukuri sinzongera guha abanzi bawe amasaka yawe ngo bayaye, n’abanyamahanga ntibazakunywera vino waruhiye. |
   | 9. | Ahubwo abazayasarura ni bo bazayarya bahimbaza Uwiteka, kandi abazayiyengera ni bo bazayinywera mu bikari by’ubuturo bwanjye bwera.” |
   | 10. | Nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa muyikuremo amabuye, mushingire amahanga ibendera. |
   | 11. | Dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y’isi ati “Nimubwire umukobwa w’i Siyoni muti ‘Dore Umukiza wawe araje, azanye n’ingororano kandi inyiturano yo kwitura imuje imbere.’ ” |
   | 12. | Bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n’Uwiteka, kandi uzitwa Ahashatswe, Umurwa utatawe. |