   | 1. | Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe. |
   | 2. | Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe, |
   | 3. | kuko uhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe. |
   | 4. | Ubonana n’unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n’abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakaye kuko twakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa? |
   | 5. | Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga. |
   | 6. | Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso, ukadutsemba uduhoye gukiranirwa kwacu. |
   | 7. | Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe. |
   | 8. | Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhora wibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe. |
   | 9. | Imidugudu yawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo. |
   | 10. | Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruza baguhimbarizaga yarahiye, n’ibintu byacu byose binezeza byarononekaye. |
   | 11. | Uwiteka, uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzaceceka utugirire nabi rwose? |