   | 1. | Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki? |
   | 2. | Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye. |
   | 3. | “Ubaga inka ahwanye n’uwica umuntu, utamba umwana w’intama ahwanye n’uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n’utuye amaraso y’ingurube, uwosa imibavu ahwanye n’usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira. |
   | 4. | None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.” |
   | 5. | Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n’ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!’ Ariko bazakorwa n’isoni. |
   | 6. | Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturuka mu rusengero, ni iry’Uwiteka witura abanzi be. |
   | 7. | “Yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyara umwana w’umuhungu. |
   | 8. | Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa. |
   | 9. | Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?” Ni byo Uwiteka abaza. “Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?” Ni byo Imana yawe ibaza. |
   | 10. | “Mwishimane n’i Yerusalemu muhanezererwe, mwa bahakunda mwese mwe. Namwe abaharirira mwese mwishimane na ho kuko munezerewe, |
   | 11. | kugira ngo mwonke muhage amashereka y’ibihahumuriza, muryoherwe mwishimire icyubahiro cyaho gihebuje.” |
   | 12. | Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk’uruzi, nzahaha ubwiza bw’amahanga bumere nk’umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero. |
   | 13. | Nk’uko nyina w’umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.” |
   | 14. | Muzabibona kandi muzanezerwa mu mitima, n’amagufwa yanyu azamera nk’ubwatsi bw’uruhira, Uwiteka azerekana imbaraga ze mu bagaragu be, kandi abanzi be azabarakarira. |
   | 15. | Kuko Uwiteka azazana n’umuriro, amagare ye azaba ameze nka serwakira, kugira ngo uburakari abarakariye abusohoreshe umujinya mwinshi, abahanishe ibirimi by’umuriro. |
   | 16. | Kuko Uwiteka azacira abantu bose ho iteka, akabahanisha umuriro w’inkota ye, kandi abazicwa n’Uwiteka bazaba ari benshi. |
   | 17. | “Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n’ikizira n’imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 18. | “Kuko nzi imirimo yabo n’ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye. |
   | 19. | Kandi nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n’i Puli n’i Ludi mu bafozi b’imiheto, n’i Tubali n’i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n’icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby’icyubahiro cyanjye. |
   | 20. | Nuko bazazana bene wanyu bose bahetswe ku mafarashi no mu magare no mu ngobyi, no ku nyumbu no ku zindi nyamaswa zihuta baturutse mu mahanga yose, babazanye ho ituro ryo gutura Uwiteka i Yerusalemu ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga. “Bimeze nk’uko Abisirayeli bajya bazana amaturo yabo mu nzu y’Uwiteka, bayazanye mu bintu bitunganye. |
   | 21. | Kandi nzakuramo bamwe mbagire abatambyi n’Abalewi.” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 22. | “Nk’uko ijuru rishya n’isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n’izina ryawe bizahoraho.” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 23. | “Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga. |
   | 24. | “Nuko bazasohoka bajya kureba intumbi z’abancumuye, kuko inyo zabo zitazapfa kandi n’umuriro ntuzime, bazatera abantu bose gushishwa.” |