Ahazi aterwa na Resini na Peka, Yesaya amuhanurira ibyo kumukomeza |
| 1. | Ku ngoma ya Ahazi mwene Yotamu, mwene Uziya umwami w’Abayuda, Resini umwami wa Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli baratabaranye, batera i Yerusalemu kuharwanya ntibahashobora. |
| 2. | Abantu babwira umuryango wa Dawidi bati “Abasiriya buzuye n’Abefurayimu.” Maze umutima wa Ahazi n’imitima y’abantu be irahubangana, nk’uko ibiti byo mu kibira bihubanganywa n’umuyaga. |
| 3. | Uwiteka aherako abwira Yesaya ati “Sohoka nonaha, ujyane n’umwana wawe Sheyariyashubu usanganire Ahazi, murahurira aho umugende w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru ugarukira, kiri ku nzira yo ku gisambu cy’umumeshi. |
| 4. | Maze umubwire uti ‘Wirinde uhumure, witinya kandi we gukurwa umutima n’uburakari bw’inkazi bwa Resini n’Abasiriya n’ubwa mwene Remaliya, bameze nk’imishimu ibiri y’imuri zicumba, |
| 5. | kuko Abasiriya n’Abefurayimu na mwene Remaliya bagufitiye imigambi mibi. Bavuze ngo |
| 6. | nimuze duhaguruke dutere u Buyuda tubakure umutima, tuhace icyuho twiyimikire mwene Tabēli abe umwami waho. |
| 7. | “Ariko Uwiteka Imana iravuze ngo imigambi yabo ntizahama kandi ntizasohora, |
| 8. | kuko umutwe wa Siriya ari i Damasiko, n’umutwe wa Damasiko ukaba ari Resini, kandi imyaka mirongo itandatu n’itanu itarashira Abefurayimu bazatagarana, babe batakibaye ishyanga. |
| 9. | Umutwe wa Efurayimu ni Samariya, kandi uwa Samariya ni mwene Remaliya. “Nimwanga kwemera, ni ukuri ntimuzakomera.” |
Yesaya ahanura umwari uzabyara Imanweli |
| 10. | Uwiteka yongera kubwira Ahazi ati |
| 11. | “Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy’ikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere.” |
| 12. | Ariko Ahazi aravuga ati “Nta cyo nsaba, singiye kugerageza Uwiteka.” |
| 13. | Yesaya aravuga ati “Nimwumve yemwe mwa muryango wa Dawidi mwe, murushya abantu mukabona biboroheye, none murashaka no kurushya Imana yanjye na yo? |
| 14. | Ni cyo kizatuma Uwiteka ubwe ari we uzabihera ikimenyetso. Dore Umwari azasama inda, azabyara umwana w’umuhungu amwite izina Imanweli. |
| 15. | Amata n’ubuki ni byo bizamutunga kugeza aho azamenyera ubwenge bwo kwanga ibibi agakunda ibyiza, |
| 16. | kuko uwo mwana ataramenya ubwenge bwo kwanga ibibi ngo akunde ibyiza, igihugu cy’abo bami bombi wazinutswe kizatabwa. |
| 17. | “Wowe n’abantu bawe n’inzu ya so Uwiteka azabateza iminsi mibi itigeze kubaho uhereye umunsi Abefurayimu batanye n’Abayuda: ni ko guterwa n’umwami wa Ashuri. |
| 18. | “Nuko icyo gihe Uwiteka azahamagaza ikivugirizo isazi zo mu gihugu cyose cy’imigezi ya Egiputa, n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuri. |
| 19. | Bizaza byose byararare mu bikombe no mu masenga yo mu bitare, no ku mahwa yose no mu rwuri hose. |
| 20. | “Icyo gihe Uwiteka azogosha umusatsi ku mutwe n’ubwoya bwo ku birenge, abyogosheshe icyuma cy’igitirano, ari cyo mwami wa Ashuri wo hakurya y’uruzi, ndetse kizamaraho n’ubwanwa. |
| 21. | “Icyo gihe umuntu azaragira inka y’iriza n’intama ebyiri. |
| 22. | Nuko kuko amata azaba ari menshi, azatungwa n’amavuta, ndetse abazasigara mu gihugu bose bazatungwa n’amavuta n’ubuki. |
| 23. | “Kandi icyo gihe ahabaga imizabibu igihumbi igura shekeli igihumbi, hose hazamera imifatangwe n’amahwa. |
| 24. | Uwitwaje umuheto n’imyambi ni we uzahagera, kuko igihugu cyose kizaba ari imifatangwe n’amahwa gusa. |
| 25. | Kandi n’imisozi yahingwaga yose, uzayitinyishwa n’imifatangwe n’amahwa, ahubwo hazaba urwuri rw’inka n’intama.” |