Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Bukeye Uwiteka arambwira ati “Wende igisate kinini ucyandikisheho ikaramu y’umuntu uti ‘Maherishalalihashibazi.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nanjye nzishakira abagabo biringirwa, Uriya w’umutambyi na Zekariya mwene Yeberekiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nuko njya ku muhanuzikazi asama inda, abyara umwana w’umuhungu. Uwiteka aherako arambwira ngo “Mwite Maherishalalihashibazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kuko uwo mwana ataramenya kuvuga ati ‘Data’ cyangwa ‘Mama’, ubutunzi bw’i Damasiko n’iminyago y’i Samariya bizajyanwa ho iminyago n’umwami wa Ashuri.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Uwiteka arongera arambwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
“Ubwo aba bantu banze amazi ya Shilowa atemba buhoro, bakishimira Resini na mwene Remaliya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
nuko rero none Uwiteka abateje amazi y’urwo ruzi, amazi menshi afite imbaraga, ari yo mwami wa Ashuri n’icyubahiro cye cyose, azasendera arenge inkombe zose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
kandi azatemba agere i Buyuda. Azahasendēra ahahītānye agere no mu ijosi ry’umuntu, maze natanda amababa ye, azakwira igihugu cyawe, Imanweli.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Nimwiyunge mwa mahanga mwe! Ariko muzavunagurika, kandi namwe abo mu bihugu bya kure nimutege amatwi mwese, mukenyere! Ariko muzavunagurika. Nuko mukenyere ariko muzavunagurika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Mujye inama, ariko izo nama zizapfa ubusa; nimuvuga n’ijambo ntirizahama: kuko Imana iri kumwe natwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Uwiteka yamfatishije ukuboko kwe gukomeye, aranyigisha ambwira yuko ntakwiriye kugendera mu migambi y’ubu bwoko ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Ntimuvuge ngo ‘Baratugambaniye’, nk’uko ubu bwoko buzavuga kuri ibyo byose buti ‘Baratugambaniye.’ Ntimukagire ubwoba nk’ubwabo, kandi ntimugatinye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ahubwo Uwiteka Nyiringabo mube ari we mushimisha kwera kwe, kandi uwo abe ari we mujya mwubaha mukamutinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Kandi ni we uzababera ubuturo bwera, ariko azabera amazu ya Isirayeli yombi ibuye risitaza n’urutare rugusha, abere n’abaturage b’i Yerusalemu ikigoyi n’umutego.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Benshi bazamusitaraho bagwe bavunike, bazategwa bafatwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Bumba Ibihamya, amategeko uyafatanishe ikimenyetso mu bigishwa banjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Nuko Uwiteka wimaga amaso ab’inzu ya Yakobo, nzamutegereza murindire.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Dore jyewe n’abana Uwiteka yampaye, turi abo kubera Abisirayeli ibimenyetso n’ibitangaza bituruka ku Uwiteka Nyiringabo, utuye ku musozi wa Siyoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kandi nibababwira ngo “Nimushake abashitsi mubashikishe, mushake n’abapfumu banwigira bakongorera”, mbese abantu ntibari bakwiriye gushaka Imana yabo, bakaba ari yo babaza? Mbese iby’abazima byabazwa abapfuye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ahubwo bazanyura mu gihugu ari abihebe n’abashonji, maze nibasonza bazarakara bavume umwami wabo n’Imana yabo, bazararama barebe hejuru
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
barebe no hasi ku isi, icyo bazabona ni amakuba n’umwijima n’umubabaro umeze nk’ubwire, maze bazirukanirwa mu mwijima w’icuraburindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ariko nta bwire buzaba ku uwahoze ari umunyamubabaro. Mu gihe cya kera yateye igisuzuguriro igihugu cya Zebuluni n’igihugu cya Nafutali, ariko mu gihe cya nyuma yagiteye icyubahiro ku nzira ikikiye inyanja hakurya ya Yorodani, Galilaya y’abanyamahanga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yesaya igice cya: