| 1. | “Umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye, Ntabwo nzibuza gutaka, Nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye. |
| 2. | Nzabwira Imana nti ‘Winciraho iteka, Menyesha igituma umburanya.’ |
| 3. | Mbese unezezwa no kubonerana, Kugira ngo uhinyure umurimo w’amaboko yawe, Ugakēra imigambi y’inkozi z’ibibi? |
| 4. | Mbese ufite amaso y’umubiri? Cyangwa se ureba nk’uko umuntu areba? |
| 5. | Aho iminsi yawe ingana n’iy’umuntu, Cyangwa imyaka yawe ihwanye n’iminsi ye, |
| 6. | Bituma ubaririza igicumuro cyanjye, Ukagenzura icyaha cyanjye, |
| 7. | Kandi uzi ko ntari umunyabyaha, Ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe? |
| 8. | “Amaboko yawe ni yo yambumbye, Akaringaniza imyanya y’umubiri wanjye yose, None uranyishe. |
| 9. | Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbye nk’ibumba, None se ugiye kunsubiza mu mukungugu? |
| 10. | Mbese ntiwansutse nk’amata, Ukamvuza nk’urukoko? |
| 11. | Wanyambitse uruhu n’inyama, Umbumbana n’amagufwa n’imitsi. |
| 12. | Wampaye ubugingo ungirira n’imbabazi, Kungenderera kwawe ni ko kwandemye umutima. |
| 13. | Nyamara wahishe ibyo mu mutima wawe, Kandi nzi ko ubifite. |
| 14. | Iyo ncumuye uranyitegereza, Kandi ntuzambabarira ikibi cyanjye. |
| 15. | Niba ndi inkozi y’ibibi ngushije ishyano, Kandi niba ndi umukiranutsi, nabwo sinakwegura umutwe. Nuko nuzuwemo n’igisuzuguriro, Nkareba umubabaro wanjye. |
| 16. | Kandi neguye umutwe wampīga nk’intare, Maze ukongera kunyiyereka, ukambera amayoberane. |
| 17. | Ukazana abandi bahamya bo kumpamya, Ukangwizaho uburakari bwawe, Ibyanjye ni uguhora bihinduka hakaza intambara. |
| 18. | “None se ni iki cyatumye umvana mu nda ya mama? Mba narahejeje umwuka ntihagire umbona, |
| 19. | Nkaba narabaye nk’utigeze kubaho, Ngahambwa nkiva mu nda ya mama. |
| 20. | Mbese iminsi yanjye si mike? Nuko rekera aho unyorohere, kugira ngo mpumeke ho hato, |
| 21. | Ntarajya aho ntazagaruka ukundi, Mu gihugu cy’umwijima n’icy’igicucu cy’urupfu, |
| 22. | Igihugu kirimo umwijima w’icuraburindi, Icy’igicucu cy’urupfu gicuze icyuna, Aho umucyo umeze nk’igicuku.” |