Zofari na we ahamya Yobu uburyarya |
| 1. | Maze Zofari w’Umunāmati arasubiza ati |
| 2. | “Mbese amagambo y’amakabya ntakwiriye gusubizwa? Umuntu yatsindishirizwa n’uko ari imvuganyi? |
| 3. | Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe? Igihe usuzugura nta wagukoza isoni? |
| 4. | Kuko uvuga uti ‘Ibyo nigisha biratunganye, Ndi intungane mu maso yawe.’ |
| 5. | Ariko icyampa Imana ikavuga, Ikakubumburiraho iminwa yayo, |
| 6. | Ikakwereka ibihishwe by’ubwenge, Bukoresha uburyo bwinshi. Noneho umenye yuko Imana itaguhannye, Nk’uko ibyaha byawe bikwiriye. |
| 7. | “Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya? Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza? |
| 8. | Biri hejuru nk’ijuru, wabigira ute? Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute? |
| 9. | Urugero rwabyo rusumba isi, N’ubugari bwabyo buruta inyanja. |
| 10. | Iyo ihise igakinga, igatumira abantu kujya mu rubanza, Ni nde wabasha kuyibuza? |
| 11. | Kuko itayobewe abantu b’ubusa, Ibona n’ibigoryi, Mbese yabyirengagiza? |
| 12. | Ariko umuntu w’ubusa abura ubwenge, Ni ukuri umuntu avuka nk’inyana y’imparage. |
| 13. | “Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko, |
| 14. | Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure, Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe. |
| 15. | Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga, Uzakomera kandi ntabwo uzatinya, |
| 16. | Kuko uzibagirwa umubabaro wawe, Uzawibuka nk’amazi amaze gutemba. |
| 17. | Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y’ihangu, Naho haba umwijima hazatambika umuseke. |
| 18. | Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro, Ni ukuri uzakebuka ibigukikije, wiruhukire mu mahoro. |
| 19. | Uzaryama he kugira ugutera ubwoba, Ni ukuri benshi bazaguhakwaho. |
| 20. | Ariko amaso y’abanyabyaha aziheba, Kandi ntibazabona aho guhungira, N’ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka.” |