Yobu ahinyura amagambo y’incuti ze |
| 1. | Maze Yobu arasubiza ati |
| 2. | “Boshye ari mwe bantu gusa, Kandi ubwenge buzapfana namwe. |
| 3. | Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha, Ese ibyo hari utabizi? |
| 4. | Meze nk’ushungerwa n’umuturanyi we, Ari jye watabazaga Imana ikantabara, None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge. |
| 5. | Umutima w’uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba, Abanyerera bagenewe gusekwa. |
| 6. | Ingo z’abambuzi zirahirwa, N’abarakaza Imana babona amahoro, Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo. |
| 7. | “Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha, N’inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira, |
| 8. | Cyangwa uvugane n’isi na yo izakwigisha, Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira. |
| 9. | Muri ibyo byose ni ikihe kitazi Ko ukuboko k’Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose? |
| 10. | Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw’ikizima cyose, N’umwuka w’umuntu wese. |
| 11. | Mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo, Nk’uko akanwa kumva ibyokurya? |
| 12. | “Ubwenge bufitwe n’abasaza, Kandi kumenya gufitwe n’abaramye iminsi myinshi. |
| 13. | Ubwenge n’imbaraga bifitwe n’Imana, Igira inama no kumenya. |
| 14. | Dore irasenya maze ntihasubire kubakika, Ikingirana umuntu ntihakingurike. |
| 15. | Yimana amazi agakama, Maze yayatanga akubika isi. |
| 16. | “Imbaraga n’ubuhanga bifitwe na yo, Umuriganya n’uriganywa ni abayo. |
| 17. | Ijyana abajyanama ho iminyago, N’abacamanza ikabajijisha. |
| 18. | Ni yo yica amasezerano y’abami, Kandi ikababohesha imigozi. |
| 19. | Ijyana abatambyi ho iminyago, Kandi yubika intwari. |
| 20. | Imwaza amagambo y’abiringirwa, Kandi abasaza ikabaka ubwenge. |
| 21. | Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa, Kandi idohora umushumi w’intwari. |
| 22. | Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima, Kandi igicucu cy’urupfu igishyira mu mucyo. |
| 23. | Igwiza amahanga kandi ikayarimbura, Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura. |
| 24. | Abatware b’amahanga yo mu isi ibakura umutima, Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari. |
| 25. | Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite, Kandi ibadandabiranya nk’umusinzi. |