   | 1. | “Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose Ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya. |
   | 2. | Ibyo muzi nanjye ndabizi, Ntimundusha. |
   | 3. | Ni ukuri ndashaka kuvugana n’Ishoborabyose, Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana. |
   | 4. | Ariko muri abahimbyi b’ibinyoma, Mwese muri abavūzi badafite akamaro. |
   | 5. | Icyampa mugahora rwose, Mwaba mugize ubwenge. |
   | 6. | “Noneho nimwumve urubanza rwanjye, Kandi mutegere amatwi kuburana kw’iminwa yanjye. |
   | 7. | Mbese murashaka kuburanira Imana? Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya? |
   | 8. | Murayicira urwa kibera? Murashaka kuvugira Imana? |
   | 9. | Mbese ibagenzuye aho byababera byiza? Murashaka kuyiriganya nk’uko umuntu ariganya undi? |
   | 10. | Ni ukuri izabahana, Niba muca urwa kibera rwihishwa. |
   | 11. | Mbese gukomera kwayo ntikuzabatera ubwoba, Igitinyiro cyayo kikabagwira? |
   | 12. | Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk’ivu, Ibihome byanyu ni ibihome by’icyondo. |
   | 13. | Nimuceceke mundeke mvuge, Bingirire uko bishaka. |
   | 14. | Ni iki gituma nirya nkimara, Ngahara amagara yanjye? |
   | 15. | Naho yanyica napfa nyiringira, Nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo. |
   | 16. | Ibyo na byo bizambera agakiza, Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo. |
   | 17. | Nimuhugukire amagambo yanjye, N’ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu. |
   | 18. | Dore maze gutunganya urubanza rwanjye, Nzi yuko ndi umukiranutsi. |
   | 19. | “Uwo tuzaburana ni nde? Kuko naceceka umwuka wahera. |
   | 20. | Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri, Ni bwo ntazihisha mu maso hawe. |
   | 21. | Gerura ukuboko kwawe kundeke, Kandi ntuntereshe igitinyiro cyawe ubwoba. |
   | 22. | “Maze umpamagare ndakwitaba, Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize. |
   | 23. | Ibicumuro byanjye n’ibyaha byanjye ni bingahe? Umenyeshe igicumuro cyanjye n’icyaha cyanjye. |
   | 24. | “Ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe? |
   | 25. | Mbese warushya ikibabi gitumurwa n’umuyaga, Ugakurikirana umurama wumye? |
   | 26. | “Kuko unyandikaho ibintu binsharirira, Kandi ugatuma ndimūra ibyaha byo mu busore bwanjye. |
   | 27. | Ibirenge byanjye na byo ubishyize mu ngoyi, Kandi witegereze imigendere yanjye yose, Ibirenge byanjye ubishyizeho urukubo, |
   | 28. | Nubwo meze nk’ikintu kiboze cyononekaye, Cyangwa nk’umwambaro wariwe n’inyenzi. |