   | 1. | “Umuntu wabyawe n’umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka. |
   | 2. | Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, Ahita nk’igicucu kandi ntarame. |
   | 3. | Mbese nawe umuntu umeze atyo warushya umureba, Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza? |
   | 4. | Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye? Nta we. |
   | 5. | Ubwo iminsi ye yategetswe, umubare w’amezi ye ugategekwa nawe, Kandi ukamushyiriraho urugabano atabasha kurenga, |
   | 6. | Umukureho amaso abone akaruhuko, Kugeza ubwo azarangiza iminsi ye nk’ukorera ibihembo. |
   | 7. | “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka, Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome. |
   | 8. | Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka, N’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu, |
   | 9. | Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka, Kigatoha nk’igiti kikiri gito. |
   | 10. | Ariko umuntu we arapfa akagendanirako, Ni ukuri umwuka w’umuntu urahera. Ubwo akaba ari he? |
   | 11. | “Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka, N’umugezi uko ugabanuka ugakama; |
   | 12. | Ni ko umuntu aryama ubutabyuka, Kugeza ubwo ijuru rizaba ritakiriho, ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswa ngo bave mu bitotsi byabo. |
   | 13. | “Icyampa ukampisha ikuzimu, Ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira, Ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka. |
   | 14. | Umuntu napfa azongera abeho? Naba nihanganiye iminsi y’intambara yanjye yose, Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa. |
   | 15. | Wampamagara nakwitaba, Washatse kubona umurimo w’amaboko yawe. |
   | 16. | Ariko ubu urabara intambwe zanjye, Mbese ntiwitegereza icyaha cyanjye? |
   | 17. | Igicumuro cyanjye gikingiraniwe mu ruhago, N’ibyaha byanjye ubihambiriye hamwe. |
   | 18. | Ariko umusozi utenguka uhinduka ubusa, Kandi urutare ruvanwa aho rwari ruri. |
   | 19. | Amazi agimbya amabuye, Isuri itembana umukungugu wo ku isi, Uko ni ko ukuraho ibyo umuntu yizeye. |
   | 20. | Umutsinda buheriheri akagendenirako, Uhindura mu maso he ukundi ukamwohēra. |
   | 21. | Abahungu be bagira ikuzo ntabimenye, Bacishwa bugufi ntamenye agakuru kabo. |
   | 22. | Ahubwo umubiri we ugira uburibwe, Kandi umutima wo muri we uramugongesha.” |