Elifazi arongera avuga ubwa kabiri |
   | 1. | Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati |
   | 2. | “Mbese umunyabwenge yasubizanya ubwenge bw’ubusa, Akiyuzuzamo umuyaga uturuka iburasirazuba? |
   | 3. | Mbese yagisha impaka n’amagambo adafite impamvu? Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro? |
   | 4. | Ni ukuri kubaha Imana ubikuyeho, Kandi ubuzanije no kuyisenga. |
   | 5. | Kuko ibicumuro byawe ari byo byigisha akanwa kawe, Nawe wihitiyemo ururimi rw’ubucakura. |
   | 6. | Akanwa kawe ni ko kakurega si jye, Ni ukuri iminwa yawe ni yo iguhamya. |
   | 7. | Mbese ni wowe wabanjirije abandi kuvuka? Cyangwa se wabyawe imisozi itararemwa? |
   | 8. | Wigeze kumva inama zihishwe z’Imana? Mbese wihariye ubwenge? |
   | 9. | Ibyo uzi tutazi ni ibiki? Icyo umenya tudafite ni iki? |
   | 10. | Turimo abameze imvi n’abasaza rukukuri, Baruta so ubukuru. |
   | 11. | Mbese ibihumuriza by’Imana bikubereye bike, ntibiguhaza? N’amagambo y’ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze? |
   | 12. | Ni iki gituma umutima wawe uguhabya, Amaso yawe agahumbaguza, |
   | 13. | Ukerekeza umutima ho kwinubira Imana, Ukubahuka kuvuga amagambo ameze atyo? |
   | 14. | “Umuntu ni iki kugira ngo yere, N’ubyawe n’umugore ngo abe umukiranutsi? |
   | 15. | Dore abera bayo ntabwo ibiringira, Ndetse n’ijuru ntabwo ritunganye imbere yayo, |
   | 16. | Nkanswe umuntu w’igicamuke wangiritse, Ugotomera ibyaha nk’amazi. |
   | 17. | “Ngiye kukuburira unyumvire, Kandi ibyo nabonye ndabikumenyesha, |
   | 18. | (Ibyo abanyabwenge bavuze, Babikuye kuri ba se ntibabihishe, |
   | 19. | Abahawe igihugu bonyine, Ntibanyurwemo n’umunyamahanga.) |
   | 20. | “Umunyabyaha ahorana umubabaro iminsi ye yose, Akagira imyaka mike igenewe abanyarugomo. |
   | 21. | Ijwi ry’ibiteye ubwoba riba mu matwi ye, Naho yaba akiri mu mahoro, Umurimbuzi azamutera. |
   | 22. | Ntiyizera yuko azava mu mwijima, Kandi azi ko inkota ihora imwubikiye. |
   | 23. | Asuhuka ajya guhaha ati ‘Amahaho ari he?’ Azi ko ategekewe umunsi w’umwijima. |
   | 24. | Amakuba n’umubabaro bimutera ubwoba, Biramutsinda nk’umwami witeguriye kurwana. |
   | 25. | “Kuko yabanguriye Imana ukuboko kwe, Akagenza nk’umwibone yibasiye Ishoborabyose, |
   | 26. | Akayirohaho ashinze ijosi, Yitwaje ingabo zifite amacondo akomeye, |
   | 27. | Kuko afite umubyibuho mu maso he, Akaba afite ibicece mu rukenyerero rwe, |
   | 28. | Kandi atuye mu midugudu yabaye imisaka, No mu mazu y’imirangara atagira abantu, Agiye guhinduka ibirundo. |
   | 29. | Ntazaba umukire n’ubutunzi bwe ntibuzagumaho, N’umwero wabo ntuzagandara ku isi. |
   | 30. | Ntabwo azava mu mwijima, Ikirimi cy’umuriro kizababura amashami ye, Kandi azajyanwa n’umwuka wo mu kanwa k’Imana. |
   | 31. | Ye kwiringira iby’ubusa yishuka, Kuko ibitagira umumaro ari byo azagororerwa. |
   | 32. | Bizasohora igihe cye kitaragera, Kandi ishami rye ntirizatoha. |
   | 33. | Azamera nk’umuzabibu waragaritse imbuto zawo zikiri mbisi, Nk’umwelayo wahungutseho uburabyo bwawo. |
   | 34. | “Kuko iteraniro ry’abatubaha Imana rizasigaramo ubusa, Kandi umuriro uzatwika amahema y’abahongerwa. |
   | 35. | Basama igomwa bakabyara ubukiranirwe, Kandi umutima wabo ushibukamo uburiganya.” |