Yobu aramusubiza |
| 1. | Maze Yobu arasubiza ati |
| 2. | “Numvise byinshi nk’ibyo Mwese ko muri abahumuriza baruhanya. |
| 3. | Mbese amagambo y’ubusa ntabwo azashira? Ikigutera kunsubiza ni iki? |
| 4. | Nanjye nashobora kuvuga nkamwe, Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye, Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura, Nkabazunguriza umutwe. |
| 5. | Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye, No guhumuriza k’ururimi rwanjye kwaborohereza. |
| 6. | Nubwo mvuga umubabaro wanjye ntugabanuka, Naho nakwiyumanganya nakoroherwa nte? |
| 7. | Ariko none irandembeje, Yarimbuye abanjye bose. |
| 8. | Nanjye yankozeho ni byo bimpamya, Kunanuka kwanjye byarampagurukiye bimbera umushinja. |
| 9. | Yantanyaguje uburakari bwayo indenganya, Yampekenyeye amenyo, Umwanzi wanjye ankanuriye amaso. |
| 10. | Baranyasamiye, Bankubise ku itama barantuka Bateraniye hamwe ngo bantere. |
| 11. | Imana yangabije abatayubaha, Injugunya mu maboko y’inkozi z’ibibi. |
| 12. | Nari nguwe neza maze iramvunagura, Ni ukuri yamfashe mu ijosi iramenagura, Kandi ingira intego yayo. |
| 13. | Abarashi bayo barangose, Impinguranije impyiko ntiyababarira, Isesa indurwe yanjye hasi. |
| 14. | Inciye ibyuho yungikanya, Insumiye nk’igihanyaswa. |
| 15. | “Umubiri wanjye nawudodeyeho ibigunira, Kandi ihembe ryanjye naritabye mu mukungugu. |
| 16. | Mu maso hanjye hakobowe no kurira, Amaso yanjye ararerembura nk’uwenda gupfa, |
| 17. | Nubwo ari nta rugomo ruri mu maboko yanjye, Kandi gusenga kwanjye kukaba gutunganye. |
| 18. | “Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye, Kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza. |
| 19. | N’ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru, Indengera iri hejuru. |
| 20. | Incuti zanjye zirankoba, Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y’Imana, |
| 21. | Kugira ngo ihagarikire umuntu uyiburanya, N’umwana w’umuntu uburana na mugenzi we. |
| 22. | Kuko imyaka mike nishira, Nzanyura mu nzira ntazagarukamo ukundi. |