| 1. | “Umwuka wanjye uraheze, iminsi yanjye irashize, Igituro kirantegereje |
| 2. | Ni ukuri nkikijwe n’abakobanyi, Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera. |
| 3. | Noneho tanga ingwate unyishingire kuri wowe, Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde? |
| 4. | Kuko imitima yabo wayihishe ubwenge, Ni cyo gituma utazabashyira ejuru. |
| 5. | Umuntu utanga incuti ze ngo zibe iminyago, Amaso y’abana be aziheba. |
| 6. | Ariko yangize iciro ry’imigani mu bantu, Kandi bancira mu maso. |
| 7. | Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza, N’ingingo zanjye zose zimeze nk’igicucu. |
| 8. | Ibyo bizatera inyangamugayo kūmirwa. Kandi utariho urubanza aziyenza ku batubaha Imana. |
| 9. | Ariko umukiranutsi azikomeza mu nzira ye, N’ufite amaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga. |
| 10. | Ariko mwebweho mwese nimugaruke muze, Nta munyabwenge n’umwe nabona muri mwe. |
| 11. | “Iminsi yanjye irashize, Imigambi umutima wanjye wibwiraga ipfuye ubusa. |
| 12. | Ijoro barihinduye amanywa, N’umucyo usatiriye umwijima. |
| 13. | Iyo ntegereje ikuzimu ko ari ho iwanjye, Iyo nshashe uburiri bwanjye mu mwijima. |
| 14. | Iyo mbwiye Kubora nti ‘Uri data’, Nkabwira n’inyo nti ‘Uri mama kandi uri na mushiki wanjye’. |
| 15. | Noneho ibyiringiro byanjye biri he, Kandi ibyo byiringiro byanjye ni nde uzabibona? |
| 16. | Bizamanuka bigere ku myugariro y’ikuzimu, Ubwo nzaruhukanira na byo mu mukungugu.” |