Biludadi arongera aravuga ubwa kabiri |
| 1. | Maze Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati |
| 2. | “Impaka zanyu zizahereza he? Nimutekereze maze tubone kuvuga. |
| 3. | Ni kuki dutekerezwa nk’inyamaswa, Mukatureba nk’abanduye? |
| 4. | Weho witanyagura ubitewe n’uburakari bwawe, Mbese isi yarekwa ku bwawe, Cyangwa urutare rwavanwaho ku bwawe? |
| 5. | “Ni ukuri urumuri rw’umunyabyaha ruzazima, Kandi ikibatsi cy’umuriro we ntikizaka. |
| 6. | Umucyo uzahindukira umwijima mu nzu ye, N’itabaza rye rimuri hejuru rizazima. |
| 7. | Intambwe ze z’imbaraga zizateba, Imigambi ye bwite ni yo izamugusha. |
| 8. | Erega ibirenge bye ni byo bimugusha mu kigoyi, Agakandagira mu mitego! |
| 9. | Umutego w’umushibuka uzamufata agatsinsino, Igisambi kizamufata kimutsinde. |
| 10. | Ubukira bwo kumufata buhishwe mu butaka, N’ubushya buri mu nzira ye. |
| 11. | “Ibiteye ubwoba bizamuturuka impande zose, Bimurye isataburenge. |
| 12. | Imbaraga ze zimarwa n’inzara, Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe. |
| 13. | Ingingo z’umubiri we zizamirwa bunguri, Ni ukuri impfura y’urupfu izarya ingingo ze. |
| 14. | Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga, Kandi azashyirwa umwami w’ibiteye ubwoba. |
| 15. | Abatari abe bazaba mu rugo rwe, Amazuku azasukwa ku buturo bwe. |
| 16. | Imizi ye izumira hasi, N’ishami rye rizacirwa hejuru. |
| 17. | Kwibukwa kwe kuzashira mu isi, Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira. |
| 18. | Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima, Ndetse azacibwa mu isi. |
| 19. | Ntazagira umuhungu cyangwa umwuzukuru mu bwoko bwe, Cyangwa uzasigara aho yari atuye. |
| 20. | Abazaza nyuma ye bazatangarira umunsi we, Nk’uko abamubanjirije bafashwe n’ubwoba. |
| 21. | Ni ukuri aho ni bwo buturo bw’ukiranirwa, Kandi aho ni ho hantu h’utazi Imana.” |