Yobu abasubizanya kwizera gukomeye |
   | 1. | Maze Yobu arasubiza ati |
   | 2. | “Muzahereza he mubabaza umutima wanjye, Mukamvunaguza amagambo yanyu? |
   | 3. | Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira, Ntabwo mukorwa n’isoni zo kungirira nabi. |
   | 4. | Niba naracumuye koko, Igicumuro cyanjye ni jye kiriho. |
   | 5. | Niba mushaka kunyibonaho, No kumpamya ibyo munsebya, |
   | 6. | Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye, Ikangotesha imitego yayo. |
   | 7. | Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo ariko sinumvirwa, Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari. |
   | 8. | Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita, Kandi inzira zanjye yazikwijemo umwijima. |
   | 9. | Yanyaze icyubahiro cyanjye, Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye. |
   | 10. | Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye, Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk’igiti. |
   | 11. | Yankongejeho uburakari bwayo, Kandi imbarira mu banzi bayo. |
   | 12. | Ingabo zayo zaziye icyarimwe, Zishaka inzira yo kuntera, Maze zigota urugo rwanjye. |
   | 13. | “Yantandukanije n’abo tuva inda imwe, Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije. |
   | 14. | Bene wacu bantaye, N’incuti zanjye zanyibagiwe. |
   | 15. | Abo mu nzu yanjye n’abaja banjye bangenje nk’umushyitsi, Mbamereye nk’umunyamahanga. |
   | 16. | Mpamagara umugaragu wanjye ntarushye anyitaba, Nubwo mwingingisha akanwa kanjye. |
   | 17. | Umugore wanjye azinutswe umwuka wanjye, Kandi gusaba kwanjye kuzinutswe bene mama. |
   | 18. | Ndetse n’abana bato baransuzugura, Iyo mbyutse bamvuga nabi. |
   | 19. | Incuti zanjye z’amagara zose ziranzinutswe, N’abo nakundaga bampindukiye abanzi. |
   | 20. | Amagufwa yanjye yumiranye n’umubiri wanjye n’inyama zanjye, Ndetse nsigaye ku menyo gusa. |
   | 21. | “Mungirire imbabazi, Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe, Kuko ukuboko kw’Imana kunkozeho. |
   | 22. | Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize? Uko meze ntikubahagije? |
Yobu ahamya ko afite Umucunguzi uzamukiza |
   | 23. | “Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe! Iyaba yari yanditswe mu gitabo! |
   | 24. | Akandikishwa ikaramu y’icyuma n’icyuma cy’isasu, Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka. |
   | 25. | Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi. |
   | 26. | Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora, Nzareba Imana mfite umubiri. |
   | 27. | Nzayireba ubwanjye, Amaso yanjye azayitegereza si ay’undi. Nuko umutima wanjye umarwa n’urukumbuzi. |
   | 28. | Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti ‘Twamurenganya dute, Ko afite impamvu zimuha urubanza?’ |
   | 29. | “Nimutinye inkota, Kuko uburakari buteza guhanwa n’inkota, Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.” |