Zofari arongera avuga ubwa kabiri |
   | 1. | Maze Zofari w’Umunāmati arasubiza ati |
   | 2. | “Gutekereza kwanjye binteye gusubiza, Mbitewe n’ubwira mfite. |
   | 3. | Numvise gucyahwa kunkojeje isoni, Kandi umutima wanjye ujijutse uranshubije. |
   | 4. | “Mbese ntuzi ibyo bya kera, Uhereye igihe umuntu ashyizwe mu isi, |
   | 5. | Yuko kwishima kw’inkozi z’ibibi kumara igihe gito, No kunezerwa k’utubaha Imana ari ukw’akanya gato gusa? |
   | 6. | Nubwo ubwibone bwe bwagera ku ijuru, Umutwe we ukagera ku bicu, |
   | 7. | Azashira buheriheri nk’umwanda umuvamo. Abamubonaga bazavuga bati ‘Ari he?’ |
   | 8. | Azaguruka abure nk’inzozi kandi ntazongera kuboneka, Ni ukuri azirukanwa nko kurota kwa nijoro. |
   | 9. | Ijisho ryamurebaga ntirizongera kumubona ukundi, N’ahantu he ntihazongera kumureba. |
   | 10. | Abana be bazihakirizwa ku bakene, Kandi amaboko ye azariha ubutunzi yahuguje. |
   | 11. | Amagufwa ye yuzuye imbaraga z’ubusore, Ariko buzaryamana na we mu mukungugu. |
   | 12. | “Nubwo ibyaha bimuryohera mu kanwa, Akabihisha munsi y’ururimi rwe, |
   | 13. | Akabikuyakuya ntabireke, Ahubwo akabikomeza mu kanwa ke, |
   | 14. | Ibyokurya bye bizamuhindukira mu nda, Bimuberemo ubusagwe bw’incira. |
   | 15. | Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka, Imana izabuhubuza mu nda ye. |
   | 16. | Azanyunyuza ubusagwe bw’incira, Azicwa n’ururimi rw’impiri. |
   | 17. | Ntazareba imigezi, Cyangwa utugezi dutembamo ubuki n’amavuta. |
   | 18. | Ibyo yakoreye azabigarura ntazabimira, Ntazanezerwa nk’uko ubutunzi yahuguje bungana. |
   | 19. | Kuko yarenganije abakene akabirengagiza, Yashenye amazu atubatse. |
   | 20. | Mu byo yishimiraga byose nta na kimwe azakiza, Kuko muri we nta mahoro. |
   | 21. | Nta kintu cyasigaye atariye, Ni cyo gituma atazahorana kugubwa neza. |
   | 22. | Igihe azaba afite ibimuhagije bisāze azabikenana, Ukuboko k’ukennye wese kuzamugeraho. |
   | 23. | Igihe azaba agiye guhaza inda ye, Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze, Ibumuvunderezeho ariho arya. |
   | 24. | Azahunga intwaro y’icyuma, Kandi umwambi w’umuheto w’umuringa uzamuhinguranya, |
   | 25. | Awishingure usohoke mu mubiri we. Ni ukuri n’icyuma kirabagirana kizasohoka gihinguranije umwijima we, Ibiteye ubwoba bimugezeho. |
   | 26. | Ubutunzi bwe bubikiwe umwijima wose, Umuriro utakijwe n’umuntu uzamukongora, Uzatwika ibisigaye mu rugo rwe byose. |
   | 27. | Ijuru rizagaragaza ibyaha bye, Kandi isi izamuhagurukira. |
   | 28. | Inyungu yo mu nzu ye izanyagwa, N’ibintu bye bizatagarana ku munsi w’uburakari bwayo. |
   | 29. | “Uwo ni wo mugabane w’inkozi y’ibibi uva ku Mana, N’umwandu yagenewe na yo.” |