Elifazi amuhamya ko icyaha ari cyo cyamuteye ibyago |
   | 1. | Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati |
   | 2. | “Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe. |
   | 3. | Mbese Ishoborabyose inezezwa n’uko uri umukiranutsi? Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye? |
   | 4. | Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha? |
   | 5. | Ibibi byawe si byinshi? Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero. |
   | 6. | Kuko wajyanye ingwate z’abo muva inda imwe ku busa, Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro. |
   | 7. | Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa, Kandi umushonji wamwimye ibyokurya. |
   | 8. | Ariko ukomeye we yagiraga igihugu, Kandi uwubahwaga ni we wakibagamo. |
   | 9. | Abapfakazi wabagenzaga ubusa, N’amaboko y’impfubyi akavunagurwa. |
   | 10. | Ni cyo gituma imitego ikugose, N’ibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima. |
   | 11. | N’umwijima na wo urakugose ukubuza kubona, Kandi amazi menshi akurenzeho. |
   | 12. | “Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru? Kandi dore umutwe w’inyenyeri uko ziri kure. |
   | 13. | Nawe ukavuga uti ‘Icyo Imana izi ni iki?’ Mbese yabasha guca urubanza inyuze mu mwijima w’icuraburindi? |
   | 14. | Uti ‘Ibicu bya rukokoma biyibereye igitwikirizo, Biyibuza kureba, Kandi iratambagira ku gisenge cy’ijuru.’ |
   | 15. | “Mbese uzakomeza inzira ya kera, Iyo abanyabyaha banyuzemo? |
   | 16. | Bakuweho igihe cyabo kitaragera, Urufatiro rwabo rutemba nk’umugezi. |
   | 17. | Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’ Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’ |
   | 18. | Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza, Ariko imigambi y’inkozi z’ibibi imba kure. |
   | 19. | Abakiranutsi barabireba bakishima Kandi abatariho urubanza barabaseka. |
   | 20. | Bati ‘Ni ukuri abari baduhagurukiye bararimbuwe, Kandi abasigaye babo batsembwe n’umuriro.’ |
   | 21. | “Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro, Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho. |
   | 22. | Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo, N’amagambo yayo uyashyire mu mutima wawe. |
   | 23. | Nugarukira Ishoborabyose, Ugashyira gukiranirwa kure y’urugo rwawe uzakomera. |
   | 24. | Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu, N’izahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo, |
   | 25. | Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi, N’ifeza y’igiciro cyinshi. |
   | 26. | Ni bwo uzishimira Ishoborabyose, Ukerekeza amaso yawe ku Mana. |
   | 27. | Uzayisaba na yo izakumvira, Kandi uzahigura imihigo yawe. |
   | 28. | Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka, Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe. |
   | 29. | Nibakugusha uzavuga uti ‘Hariho ikimbyutsa.’ Kandi uwicisha bugufi izamukiza, |
   | 30. | Ndetse izarokora n’uriho urubanza, Ni ukuri azakizwa no kubonera kw’amaboko yawe.” |