Yobu yifuza gushyikiriza Imana amagambo ye |
   | 1. | Maze Yobu arasubiza ati |
   | 2. | “Na n’ubu kuganya kwanjye kumeze nk’ubugome, Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye. |
   | 3. | Iyaba nari nzi aho nyibona, Ndetse ngo nshyikire intebe yayo, |
   | 4. | Nayitangirira urubanza rwanjye rwose, Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira, |
   | 5. | Nkamenya amagambo yansubiza, Kandi nkumva icyo yambwira. |
   | 6. | Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi? Oya ahubwo yanyitaho. |
   | 7. | Aho ni ho umukiranutsi yaburanira na yo, Incira urubanza ikantsindishiriza iteka ryose. |
   | 8. | “Dore nigira imbere ariko ntihari, Nasubiza inyuma nkayibura. |
   | 9. | Mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi, Yihisha mu kuboko kw’iburyo kugira ngo ntayibona. |
   | 10. | Ariko izi inzira nyuramo, Nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu. |
   | 11. | Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo, Inzira yayo narayikomeje sinateshuka. |
   | 12. | Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse, Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi, Bundutira ibyokurya binkwiriye. |
   | 13. | “Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza? Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora. |
   | 14. | Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe, Ndetse ifite n’ibimeze nk’ibyo byinshi. |
   | 15. | Ni cyo gituma nkurwa umutima n’uko ndi imbere yayo, Iyo ntekereje ndayitinya. |
   | 16. | Imana yihebesheje umutima wanjye, N’Ishoborabyose yanteye imidugararo. |
   | 17. | Ni ibyo bimbabaza si umwijima, Cyangwa umwijima w’icuraburindi umpfutse mu maso. |