Yobu amusubiza yuko azakomeza kwizera Imana |
   | 1. | Maze Yobu arasubiza ati |
   | 2. | “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe, Wakijije uw’amaboko adakomeye, |
   | 3. | Wagiriye inama udafite ubwenge, Werekanye rwose ubwenge bw’ukuri! |
   | 4. | Uwo wabwiye ayo magambo ni nde? N’umwuka wakuvuyemo ni uwa nde? |
   | 5. | “Abapfuye bahindira umushyitsi Munsi y’amazi menshi n’ibiyabamo. |
   | 6. | Ikuzimu hatwikururiwe imbere y’Imana, Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite. |
   | 7. | Ikasikazi yahashanjije hejuru y’ubusa, N’isi yayitendetse ku busa. |
   | 8. | Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma, Kandi ibicu ntibitoborwe na yo. |
   | 9. | Intebe yayo irayikingira imbere, Ikayitwikiriza igicu cyayo. |
   | 10. | Amazi menshi yayashyizeho urugabano, Rugeza aho umucyo n’umwijima biherera. |
   | 11. | Inkingi z’ijuru ziranyeganyega, Zigatangazwa no gucyaha kwayo. |
   | 12. | Ibirinduza inyanja ububasha bwayo, N’ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y’ubwibone. |
   | 13. | Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana, N’ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta. |
   | 14. | Dore ibyo ni ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa, Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk’ibyongorerano, Ariko guhinda k’ububasha bwayo ni nde wagusobanura?” |