| 1. | Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati |
| 2. | “Ndarahira Imana ihoraho, Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye, N’Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye. |
| 3. | Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w’Imana ni we utuma mpumeka. |
| 4. | Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N’ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya. |
| 5. | Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. |
| 6. | “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho. |
| 7. | “Umwanzi wanjye namere nk’umunyabyaha, N’unyibasiye amere nk’ukiranirwa. |
| 8. | Noneho utubaha Imana agira byiringiro ki, Iyo Imana imuciye ikamwaka ubugingo bwe? |
| 9. | Mbese Imana yakumva gutaka kwe, Ibyago nibimutera? |
| 10. | Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose, Akajya atabaza Imana ibihe byose? |
| 11. | “Nzabigisha iby’ukuboko kw’Imana, Ntabwo nzabahisha iby’Ishoborabyose. |
| 12. | Dore mwese mwarabyirebeye, None se ni iki gitumye muba ab’ubusa gusa? |
| 13. | “Uwo ni wo mugabane umunyabyaha abikiwe n’Imana, N’ibizaba ku barenganya bagenewe n’Ishoborabyose. |
| 14. | Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota, Kandi urubyaro rwe ntiruzahazwa n’ibyokurya. |
| 15. | Abe basigaye bazamirwa n’urupfu, Kandi abapfakazi be ntibazabaririra. |
| 16. | Nubwo arundanya ifeza nk’umukungugu, Akirundaniriza imyambaro nk’urwondo, |
| 17. | Abasha kuyirundanya ariko izambarwa n’umukiranutsi, Na ya mafeza azagabanwa n’abatariho urubanza. |
| 18. | Yiyubakira inzu imeze nk’iy’inyenzi, Nk’akararo kubatswe n’umurinzi. |
| 19. | Yiryamira ari umukungu akabyuka ari nta cyo akigira, Arambuye amaso asanga byose byagiye. |
| 20. | Ibiteye ubwoba bimwisukaho nk’isuri, N’umugaru umujyana ari nijoro. |
| 21. | Umuyaga w’iburasirazuba uramutwara akagendanirako, Uramuhitana akava aho yari ari. |
| 22. | Ndetse Imana iramusumira ntimubabarire, Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo. |
| 23. | Abantu bazamwirukana bamucyamuye, Bamwimyoze ngo ave iwe. |