| 1. | Maze Yobu yongera guca imigani ye ati |
| 2. | “Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera, Nko mu minsi Imana yandindaga! |
| 3. | Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe, Nkagendera mu mwijima nyobowe n’umucyo wayo, |
| 4. | Nk’uko nari meze mu minsi y’ubukwerere bwanjye, Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye. |
| 5. | Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye, Abana banjye bankikije. |
| 6. | Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n’amavuta, Urutare rukansukira imigezi y’amavuta ya elayo. |
| 7. | Iyo najyaga ku irembo ry’umudugudu, Ngatereka intebe yanjye mu muharuro, |
| 8. | Abasore barambonaga bakihisha, Na bo abasaza bakampagurukira bagahagarara. |
| 9. | Ibikomangoma byaracecekaga, Bikifata ku munwa. |
| 10. | Ijwi ry’imfura ryaroroshywaga, Ururimi rwazo rugafatana n’urusenge rw’akanwa kabo. |
| 11. | “Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe, N’ijisho ryambonaga ryamberaga umuhamya, |
| 12. | Yuko nakizaga umukene utaka, N’impfubyi na yo itagira gifasha. |
| 13. | N’uwendaga gupfa wese yansabiraga umugisha, Kandi ngatuma umutima w’umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa. |
| 14. | Nambaraga gukiranuka kukanyambika, Kutabera kwanjye kwari kumeze nk’umwitero n’ikamba. |
| 15. | Nari amaso y’impumyi n’ibirenge by’ikirema, |
| 16. | Nari se w’umukene, Ngakurikirana urubanza rw’uwo nari ntazi. |
| 17. | Navunaga inzasaya z’umunyabyaha, Nkamushikuza umunyago mu menyo ye. |
| 18. | “Maze nkavuga nti ‘Nzapfira mu rugo rwanjye, Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n’imisenyi. |
| 19. | Umuzi wanjye wari ushoreye mu mazi, N’ikime cyatondaga ku ishami ryanjye bukarinda bucya. |
| 20. | Ubwiza bwanjye bwahoraga bwiyuburura, Umuheto wanjye ugakomerera mu ntoki zanjye.’ |
| 21. | Abantu bantegeraga amatwi bagategereza, Bagaceceka ngo bumve inama yanjye. |
| 22. | Iyo namaraga kuvuga nta cyo basubizaga, Ibyo mvuze bikabatonyangaho. |
| 23. | Kandi bantegerezaga nk’imvura, Bakasama nk’abasamira imvura y’itumba. |
| 24. | N’iyo twahuzaga urugwiro na bo nseka, Ntibakundaga kubyemera, Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye. |
| 25. | Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababera umutware, Nkabamerera nk’umwami mu ngabo ze, Nk’umuhumuriza w’ababoroga. |