Yobu yiganyira umubabaro |
   | 1. | Hanyuma y’ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho. |
   | 2. | Aravuga ati |
   | 3. | “Umunsi navutseho urimburanwe N’iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y’umwana w’umuhungu. |
   | 4. | Uwo munsi uhinduke umwijima, Imana iri hejuru ye kuwitaho, Kandi we kumurikirwa n’umucyo. |
   | 5. | Umwijima n’igicucu cy’urupfu biwigarurire, Igicu kiwubarareho, Igitera ubwirakabiri cyose kiwutere ubwoba. |
   | 6. | Iryo joro umwijima w’icuraburindi urifate, Rye kunezeranwa n’iminsi y’umwaka, Rye kubarirwa mu mubare w’amezi. |
   | 7. | Ni ukuri iryo joro ribe ingumba, Rye kumvikanamo ijwi ry’umunezero. |
   | 8. | Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani, Barivume. |
   | 9. | Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika, Ritegereze umucyo, rye kuwubona, Kandi rye kubona gutambika k’umuseke, |
   | 10. | Kuko ritazibye inda ya mama, Ngo rihishe amaso yanjye umubabaro. |
   | 11. | “Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama, Simpeze umwuka nkivuka? |
   | 12. | Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere? |
   | 13. | Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka, Mba nsinziriye, ni ho mba merewe neza, |
   | 14. | Ndi kumwe n’abami n’abategeka bo mu isi, Biyubakishirije ubuturo. |
   | 15. | Cyangwa ndi kumwe n’ibikomangoma bifite izahabu, Byujuje amazu yabo mu ifeza. |
   | 16. | Iyaba narabaye nk’inda yavuyemo itazwi simba ndiho, Nk’impinja zitigeze kureba umucyo. |
   | 17. | Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya, Aho ni ho abarushye baruhukira. |
   | 18. | Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro, Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry’urenganya. |
   | 19. | Umuto n’umukuru ni ho bari, Kandi umugaragu ntahategekerwa na shebuja. |
   | 20. | “Ni iki gituma iha umunyamubabaro umucyo, Kandi ufite intimba mu mutima ikamubeshaho? |
   | 21. | Kuko yifuza urupfu ntarubone, Akarucukurira kurusha uko abantu bacukurira izahabu ihishwe. |
   | 22. | Iyo abonye igituro, Arishima cyane akanezerwa. |
   | 23. | Mbese umuntu ubura aho ajya, Imana ikamukubira hamwe, Ni iki gituma abona umucyo? |
   | 24. | Kuko kuniha kumbereye ibyokurya, Kandi imiborogo yanjye isukwa nk’amazi. |
   | 25. | Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho, Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho. |
   | 26. | Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza, Ahubwo ibyago ni byo bintera.” |