   | 1. | “Ariko noneho abo nduta ubukuru, Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge, Ndetse na ba se nagayaga simbegereze n’imbwa zirinda umukumbi wanjye. |
   | 2. | Ni ukuri imbaraga z’amaboko yabo zamarira iki, Ko ari abantu b’indogore batazarama? |
   | 3. | Bahoroteshejwe n’ubukene n’inzara, Baguga umukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu. |
   | 4. | Batungwa n’intārano zo mu bihuru, Kandi bahonda inguri ho ibyokurya byabo. |
   | 5. | Bagacibwa mu bantu, Bahabwa induru nk’ibisambo, |
   | 6. | Bigatuma batura mu mikoke, Mu myobo yo mu butaka no mu masenga. |
   | 7. | Basakuriza mu bihuru, Biryamira hamwe munsi y’ibisura. |
   | 8. | Ni abana b’abapfapfa, ni ukuri ni abana b’abatindi, N’ibicibwa mu gihugu. |
   | 9. | “Noneho mpindutse imbyino yabo, Ni ukuri ndi iciro ry’imigani yabo. |
   | 10. | Baranzinutswe baranyitaruye, Kandi ntibatinya kuncira mu maso. |
   | 11. | Ubwo Imana yaregūye injishi y’umuheto wayo ikambabaza, Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye. |
   | 12. | Iburyo bwanjye hahaguruka igitero, Basunika ibirenge byanjye, Bantegesha inzira zabo zirimbura. |
   | 13. | Inzira yanjye barayica, Batebutsa amakuba yanjye ari abatagira gitabara. |
   | 14. | Baje nk’abanyuze mu cyuho kinini, Bansumirira mu mivurungano. |
   | 15. | Ibiteye ubwoba binyerekeyeho, Icyubahiro cyanjye cyagiye nk’umuyaga, Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk’igicu. |
   | 16. | “Ubu ubugingo bwanjye bunshongeyemo, Iminsi y’umubabaro yanshyikiriye. |
   | 17. | Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro, Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe. |
   | 18. | Ku bw’imbaraga z’indwara yanjye, Umwambaro wanjye urahinyaraye, Urankanaga nk’ijosi ry’umwambaro wanjye. |
   | 19. | Yanjugunye mu byondo, Mpinduka nk’umukungugu n’ivu. |
   | 20. | “Ndagutakira nyamara ntunsubiza, Nahagarara ukantumbira. |
   | 21. | Wampindukiye inkazi, Undeganisha imbaraga zose z’ukuboko kwawe. |
   | 22. | Unteruza umuyaga ugatuma njyanwa na wo, Kandi umpinduza ubusa umugaru. |
   | 23. | Nzi ko uzangeza ku rupfu, Mu nzu itegekewe abazima bose. |
   | 24. | Ariko se umuntu ugiye kugwa ntiyarambura ukuboko? No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw’ibyo? |
   | 25. | Mbese sinaririye uwari mu makuba, Umutima wanjye nturagaterwa agahinda n’umukene? |
   | 26. | Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi, Nategerezaga umucyo hakaza umwijima. |
   | 27. | Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze, Iminsi y’imibabaro ingezeho. |
   | 28. | Ngenda nsuherewe singira izuba, Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru. |
   | 29. | Ndi umuvandimwe w’imbwebwe, N’incuti y’imbuni. |
   | 30. | Umubiri wanjye urirabuye unyomotseho, N’amagufwa yanjye yokejwe n’ubushyuhe. |
   | 31. | Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga, N’umwironge ukagira ijwi ry’abarira. |