| 1. | “Nasezeranye n’amaso yanjye, None se nabasha nte kwifuza umukobwa? |
| 2. | “Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki? Kandi Ishoborabyose itanga murage ki uva hejuru mu ijuru? |
| 3. | Mbese kurimbuka si ko kugenerwa umunyabyaha, Ibyago bigategekerwa inkozi z’ibibi? |
| 4. | Imana ntiyitegereza inzira zanjye, Ikabara intambwe zanjye zose? |
| 5. | “Niba naragendeye mu binyoma, Ikirenge cyanjye kikihutira kuriganya, |
| 6. | Henga mpimirwe ku minzani ireshya, Kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye. |
| 7. | Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira, Umutima wanjye ukayobezwa n’ibyo amaso yanjye areba, Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye, |
| 8. | Ndakabiba hasarure undi, Ni ukuri imyaka yo mu murima wanjye irakarandurwa. |
| 9. | “Niba umutima wanjye warashutswe n’umugore, Nkubikirira ku muryango w’umuturanyi wanjye, |
| 10. | Umugore wanjye aragasera undi, Kandi ashakwe n’abandi. |
| 11. | Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije Ni ukuri ni ikizira cyo guhanwa n’abacamanza, |
| 12. | Kuko cyamera nk’umuriro ukongora ukageza ku kurimbuka, Kandi cyarandura ibyo nungutse byose. |
| 13. | “Niba narahinyuye urubanza rw’umugaragu wanjye, Cyangwa urw’umuja wanjye igihe bamburanyaga, |
| 14. | None se ubwo Imana ihagurutse nabigenza nte? Mbese yangenderera nayibwira iki? |
| 15. | Cyo ye, iyandemye mu nda ya mama si yo yamuremye? Iyaturemye mu nda za ba mama si imwe? |
| 16. | “Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza, Cyangwa se ngahebya amaso y’umupfakazi, |
| 17. | Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye, Impfubyi ntibiboneho? |
| 18. | Ahubwo uhereye mu busore bwanjye, Yankuriye iruhande ndi nka se, N’umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama. |
| 19. | “Niba hari uwo nabonye wishwe no kubura umwambaro, Cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa, |
| 20. | Niba urukenyerero rwe rutampaye umugisha, Kandi ntasusurutswe n’ubwoya bw’intama zanjye, |
| 21. | Niba narabanguriye impfubyi ukuboko, Kuko mfite umfasha ku irembo, |
| 22. | Noneho urutugu rwanjye ruragatandukana n’umubiri, N’ukuboko kwanjye kuvunike gutane n’igufwa. |
| 23. | Kuko ibyago biva ku Mana byanteraga ubwoba, Simbone uko mbasha kwihanganira gukomera kwayo. |
| 24. | “Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye, Nkabwira izahabu nziza nti ‘Ni wowe nishingikirijeho’, |
| 25. | Niba narishimishijwe n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi, Ukuboko kwanjye kukaronka byinshi, |
| 26. | Niba naritegereje izuba igihe riva, Cyangwa ukwezi kugenda kurabagirana nkabiramya, |
| 27. | Kandi umutima wanjye ugashukashukwa rwihishwa, N’ikiganza cyanjye nkakinyweraho isubyo, |
| 28. | Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa n’abacamanza, Kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru. |
| 29. | “Hari ubwo nishimiye kurimbuka k’unyanga, Cyangwa nkishyirishwa hejuru n’uko ibyago bimugezeho? |
| 30. | Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura, Ngo mwifurize gupfa muvumye? |
| 31. | Hari ubwo ab’iwanjye batahamije bati ‘Hari umuntu wabona n’umwe wavuga yuko adahagira mu rugo rwe’? |
| 32. | Nta mushyitsi naraje hanze Ahubwo umugenzi wese naramwugururiraga. |
| 33. | Hari ubwo natwikiriye ibicumuro byanjye nka Adamu, Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza, |
| 34. | Mbitewe no gutinya iteraniro rinini, Ngaterwa ubwoba no kugawa n’indi miryango, Bituma nceceka sinsohoke? |
| 35. | “Iyaba hari unyumvise! Dore ngiki icyitegererezo cyanjye, Ishoborabyose ninsubize, Nanjye mbone ibirego byanditswe n’umwanzi wanjye. |
| 36. | Ni koko nabiheka ku rutugu, Nabyitamirizaho nk’ikamba. |
| 37. | Namumenyesha umubare w’intambwe zanjye, Nkamwegera nk’igikomangoma. |
| 38. | “Niba imisozi yanjye ihururiye kundega, N’amayogi yo muri yo akaririra hamwe, |
| 39. | Niba narariye umwero wayo nta feza ntanze, Cyangwa niba naratumye bene yo baheba ubugingo bwabo, |
| 40. | Noneho ibisura birakamera ah’ingano, N’urukungu rumere aha sayiri.” Iyo ni yo ndunduro y’amagambo ya Yobu. |