| 1. | “Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga, Kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose. |
| 2. | Dore ubu mbumbuye umunwa wanjye, Ururimi rwanjye ruvugiye mu kanwa kanjye. |
| 3. | Amagambo yanjye agaragaze gutungana k’umutima wanjye, Kandi ibyo nzi ururimi rwanjye rurabivuga ntafite uburyarya. |
| 4. | Mwuka w’Imana ni we wandemye, Kandi guhumeka kw’Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho. |
| 5. | “Nubishobora unsubize, Amagambo yawe uyatunganirize imbere yanjye, Uhagarare ushikamye. |
| 6. | Dore mpwanye nawe imbere y’Imana, Nanjye nabumbwe mu gitaka. |
| 7. | Umva igitinyiro cyanjye ntikizagutinyisha, Kandi ukuboko kwanjye ntikuzakuremerera. |
| 8. | “Ni ukuri wavuze numva, Kandi numvise amagambo y’ijwi ryawe uti |
| 9. | ‘Ndaboneye nta gicumuro mfite, Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo. |
| 10. | Ariko rero Inshakaho impamvu, Indebaho nk’umwanzi wayo. |
| 11. | Ibirenge byanjye ibishyira mu mbago, Yitegereza inzira zanjye zose.’ |
| 12. | “Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse, Kuko Imana isumba abantu. |
| 13. | Ni iki gituma uyigisha impaka, Kuko itagomba gusobanura ibyayo? |
| 14. | Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho. |
| 15. | Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo. |
| 16. | Ni ho yumvisha amatwi y’abantu, Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha, |
| 17. | Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye, Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe. |
| 18. | Ubugingo bwe iburinda rwa rwobo, No kubaho kwe ikakurinda kurimburwa n’inkota. |
| 19. | Maze kandi ahanwa n’umubabaro ari ku buriri bwe, Ahora aribwa mu magufwa ntahweme, |
| 20. | Bigatuma ubugingo bwe buhurwa ibyokurya, N’umutima we ukanga ibiryoshye. |
| 21. | Umubiri we urananuka ntube ukigaragara, N’amagufwa ye atagaragaraga akānama. |
| 22. | Ni ukuri ubugingo bwe bwegera ikuzimu, No kubaho kwe kwerekeye ku barimbuzi. |
| 23. | “Niba abonekerwa na marayika w’umurengezi, Ni inyamibwa imwe mu gihumbi, Wamenyesha umuntu inzira akwiriye kunyuramo. |
| 24. | Ni ho Imana yamubabarira iti ‘Murokore kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo, Nabonye Umucunguzi.’ |
| 25. | Umubiri we uzagwa itoto birushe uw’umwana, Asubire mu busore bwe. |
| 26. | Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe, Bituma ayireba mu maso anezerewe, Kandi igarurira umuntu gukiranuka kwe. |
| 27. | Aririmbira imbere y’abantu ati ‘Naracumuye nkagoreka ibyari bigororotse, Ariko nta cyo byamariye. |
| 28. | Nyamara yancunguriye ubugingo ngo butajya muri rwa rwobo, Kandi kubaho kwanjye kuzareba umucyo.’ |
| 29. | “Dore ibyo byose bikorwa n’Imana, Igenza ityo umuntu kabiri ndetse gatatu, |
| 30. | Kugira ngo igarure ubugingo bwe ngo butajya ikuzimu, Abone kumurikirwa n’umucyo w’abazima. |
| 31. | “Huguka cyane Yobu we, untegere amatwi, Uceceke nanjye mvuge. |
| 32. | Niba ufite icyo kuvuga unsubize, Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza. |
| 33. | Niba ari nta cyo untegere amatwi, Ceceka nanjye nkwigishe ubwenge.” |