   | 1. | Maze Elihu yongera kuvuga ati |
   | 2. | “Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe, Namwe abajijutse muntegere amatwi, |
   | 3. | Kuko ugutwi gusobanura amagambo, Nk’uko akanwa kumva ibyokurya. |
   | 4. | Twihitiremo igitunganye, Twimenyere icyiza turi kumwe. |
   | 5. | “Yobu yavuze ati ‘Ndi umukiranutsi,Kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye. |
   | 6. | Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk’umubeshyi, Uruguma rwanjye rurenze urukiriro, Nubwo nta gicumuro mfite.’ |
   | 7. | Mbese hariho umuntu umeze nka Yobu, Unywa gukobwa nk’ugotomera amazi? |
   | 8. | Agenda yibanisha n’inkozi z’ibibi, Kandi akagendana n’abanyabyaha. |
   | 9. | Kuko yavuze ati ‘Nta cyo bimariye umuntu kwishimana Imana.’ |
   | 10. | “Nuko rero nimuntegere amatwi, Mwa bantu bajijutse mwe, Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha, N’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa, |
   | 11. | Kuko izitūra umuntu ibihwanye n’umurimo we, Izaha umuntu wese kubona ibihwanye n’imigenzereze ye. |
   | 12. | Ni ukuri ntabwo Imana yakora ibibi, Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza. |
   | 13. | Ni nde wayihaye gutwara isi? Cyangwa ni nde wayiringanirije ibyaremwe byose? |
   | 14. | Yakwitegereza abantu, Ikisubiranira umwuka no guhumeka byayo, |
   | 15. | Ibyaremwe byose byapfira rimwe, Umuntu na we agasubira mu mukungugu. |
   | 16. | “Noneho niba ujijutse umva ibi, Utegere amatwi ijwi ry’amagambo yanjye. |
   | 17. | Mbese uwanga gukiranuka yategeka? Wacira Ikiranuka kandi Ikomeye urubanza? |
   | 18. | Birakwiriye se kubwira umwami uti ‘Uri mubi’? Cyangwa ab’imfura uti ‘Muri babi’? |
   | 19. | Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni, Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene, Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo. |
   | 20. | Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku, Abantu baradandabirana bakagendanirako, Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize. |
   | 21. | “Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y’umuntu, Kandi ireba amajya ye yose. |
   | 22. | Nta mwijima cyangwa igicucu cy’urupfu, Aho inkozi z’ibibi zishobora kwihisha. |
   | 23. | Kuko itagomba kongera kwitegereza umuntu, Kugira ngo yirirwe isubira mu rubanza. |
   | 24. | Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka, Igashyira abandi mu kigwi cyazo. |
   | 25. | Kuko izi imirimo yazo, Kandi izubika nijoro zikarimbuka. |
   | 26. | Izikubita nk’abantu babi, Ku mugaragaro imbere y’abandi barora, |
   | 27. | Kuko zayiteshutse, Ntizite ku nzira zayo zose. |
   | 28. | Bagatuma gutaka kw’abakene kuyigeraho, Kandi ikumva gutaka kw’abarengana. |
   | 29. | “Iyo itanze amahoro ni nde wabasha gutera amahane? Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba? Uko yagira benshi ni ko yagira n’umwe, |
   | 30. | Kugira ngo utubaha Imana atima, Kandi ngo hatagira utega abantu umutego. |
   | 31. | “Hari uwabwiye Imana ati ‘Narahanwe sinzongera gucumura, |
   | 32. | Icyo ntabonye ukinyigishe, Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’ |
   | 33. | Mbese ingororano yayo uyangishwa n’uko idakora icyo ushaka? Kuko ari wowe ukwiriye guhitamo atari jye, Nuko vuga icyo uzi. |
   | 34. | “Abantu bajijutse, Ndetse abantu bose bazi ubwenge banyumva, Bazambwira bati |
   | 35. | ‘Yobu yavuze icyo atazi, Kandi amagambo ye ntiyarimo ubwenge.’ |
   | 36. | “Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo, Kuko asubiza nk’abanyabyaha. |
   | 37. | Kuko yongera ubugome ku cyaha cye, Agakoma mu mashyi muri twe atangara, Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.” |