| 1. | Elihu akomeza gusubiza ati |
| 2. | “Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti ‘Gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana’? |
| 3. | Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’ Kandi uti ‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’ |
| 4. | Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe. |
| 5. | “Itegereze mu ijuru urebe, Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba. |
| 6. | Niba warakoze icyaha hari icyo uyitwaye? Kandi ibicumuro byawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki? |
| 7. | Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye? Cyangwa se icyo ihabwa n’ukuboko kwawe ni iki? |
| 8. | Icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe, Kandi umwana w’umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira. |
| 9. | “Batakishwa no kurengana kwinshi, Ku bwo kubabazwa n’amaboko y’abakomeye ni cyo kibatera gutabaza. |
| 10. | Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he? Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro, |
| 11. | Ikatwigisha kuruta inyamaswa zo mu isi, Kandi ikaduha ubwenge kuruta ibisiga byo mu kirere.’ |
| 12. | Nuko barataka ariko ntihagira ubasubiza, Bitewe n’ubwibone bw’abanyabyaha. |
| 13. | Ni ukuri Imana ntiyumvira ibyo ubusa. Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho. |
| 14. | “Nubwo uvuga ko utayireba, Ariko urubanza ruri imbere yayo, Nawe uyirindīra. |
| 15. | Ariko noneho kuko idahōresha uburakari bwayo, Ntiyite ku gasuzuguro cyane, |
| 16. | Ni cyo cyatumye Yobu abumburira ubusa akanwa ke, Akagwiza amagambo atagira icyo azi.” |