   | 1. | Elihu akomeza kuvuga ati |
   | 2. | “Ba unyoroheye gato maze nkwereke, Kuko ngifite icyo mvugira Imana. |
   | 3. | Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure, Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka. |
   | 4. | Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma, Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe. |
   | 5. | “Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura, Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge. |
   | 6. | Ntiramisha umunyabyaha, Ariko itsindishiriza abarengana. |
   | 7. | Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi, Ahubwo ibicaza hamwe n’abami ku ntebe zabo, Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru. |
   | 8. | Kandi iyo baboheshejwe iminyururu, Bagafatishwa ingoyi z’umubabaro, |
   | 9. | Ibereka imirimo yabo n’ibicumuro byabo, Uko bagenje bibona. |
   | 10. | Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho, Ikabihanangiriza kuva mu byaha. |
   | 11. | Nibayumvira bakayikorera, Bazamara iminsi yabo baguwe neza, Bazamara n’imyaka yabo mu byishimo. |
   | 12. | Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota, Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite. |
   | 13. | “Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari, Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza. |
   | 14. | Bapfa bakenyutse, Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye. |
   | 15. | Irokora abarengana ikabakura mu makuba, Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi. |
   | 16. | “Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba, Ikagushyira ahagari hadafunganye, Kandi ibishyizwe ku meza yawe, Biba byuzuwemo n’ibinure. |
   | 17. | Ariko wuzuwemo n’imanza z’abanyabyaha, Urubanza no gukiranuka biragufashe. |
   | 18. | Hariho uburakari. Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe, Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura. |
   | 19. | Mbese ubutunzi bwawe n’ububasha bw’imbaraga zawe bwose, Byatuma utabona amakuba? |
   | 20. | Ntukifuze ijoro, Igihe abantu bacibwa bakava iwabo. |
   | 21. | Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa, Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite. |
   | 22. | “Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo, Umwigisha uhwanye na yo ni nde? |
   | 23. | Ni nde wayitegekeye inzira zayo? Cyangwa ni nde wavuga ati ‘Wakoze ikitaboneye’? |
   | 24. | Ibuka gushimisha imirimo yayo, N’ibyayo abantu baririmbaga. |
   | 25. | Bose barayirebaga, Umuntu ayitegereza ari kure yayo. |
   | 26. | Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi, Imibare y’imyaka yayo ntibarika. |
   | 27. | “Kuko izamura amazi akaba igicu, Kigahinduka imvura itonyanga, |
   | 28. | Maze ibicu bikayigusha, Ikagwa mu gihugu ari nyinshi. |
   | 29. | Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose, Akamenya n’uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo? |
   | 30. | Dore yigotesha umucyo, Kandi itwikīra no mu kuzimu kw’inyanja. |
   | 31. | Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rw’amahanga, Kandi itanga ibyokurya byinshi. |
   | 32. | Ihisha umurabyo mu maboko yayo, Maze ikawutegeka guhamya intego. |
   | 33. | Guhinda kw’inkuba kugaragaza ibyayo, Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye. |