Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi, Umutima ugakuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw’ijwi ryayo, No guhinda kuva mu kanwa kayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Umuhindo waryo iwukwiza munsi y’ijuru hose, N’umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Hanyuma yayo ijwi rikaririma, Igahindisha ijwi ry’icyubahiro cyayo, N’iyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje, Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’, N’imvura yamagira na yo ikayibwira ityo, Ndetse n’imvura y’umurindi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Igaganyaza amaboko y’abantu bose, Kugira ngo abo yaremye bose babimenye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho, Zikaguma mu burumba bwazo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Umugaru urahindura uturutse ikusi, N’imbeho igaturuka ikasikazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Iyababa izanwa n’umwuka wo mu kanwa k’Imana, Maze amazi adendeje agafatana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Ni ukuri itwaza ibicu bya rukokoma amazi, Isanza ibicu birimo umurabyo wayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga, Kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose, Biri hejuru y’isi ituwemo n’abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Igituma ibizana, Ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
“Umva ibi yewe Yobu, Hagarara witegereze imirimo y’Imana itangaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Mbese uzi uko Imana iyisohoza, Kandi uko itegeka umurabyo w’igicu cyayo kurabya?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse, Yuko ari ibitangaza by’Iyo ifite ubwenge butunganye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka, Iyo umuyaga w’ikusi woroshye mu gihugu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije n’Imana? Ko rikomeye nk’indorerwamo iyagijwe!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira, Kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Mbese yabwirwa ko nshaka kuvugana na yo? Cyangwa se hariho umuntu wakwifuza kumirwa bunguri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
“Kandi n’ubu abantu ntibareba umucyo urabagiranira mu ijuru, Ariko umuyaga urahita ukeyura ibicu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ubwiza buhebuje bugaturuka ikasikazi, Imana ifite ubwiza buteye ubwoba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira, Ifite ububasha buhebuje, Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi, Nta bwo irenganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Ni cyo gituma abantu bayubaha, Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: