Somera Bibiliya kuri Telefone
Imana isubiza Yobu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
“Uwo ni nde wangiza inama N’amagambo atarimo ubwenge?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Noneho kenyera kigabo, Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Ni nde wugariye amarembo y’inyanja, Igihe yavaga mu nda y’isi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro, N’umwijima w’icuraburindi ukayibera ingobyi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Nkayiha itegeko ryanjye, Nkayishyiraho imyugariro n’amarembo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge, Aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira?’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
“Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya, Ugatambikisha umuseke igihe cyawo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Kugira ngo ufate ku mpera z’isi, Uzikunkumuremo abanyabyaha?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ihinduka nk’ibumba rikozweho ikimenyetso, Ndetse ibintu byose bigaragara nk’ibyambaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo, N’ukuboko kubanguwe kuravunika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
“Mbese wageze ku masōko y’inyanja, Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw’imuhengeri?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Hari ubwo wugururiwe amarembo y’urupfu, Cyangwa se wabonye amarembo y’igicucu cy’urupfu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Mbese wamenya neza ubugari bw’isi? Bivuge niba ubizi byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“Inzira igana ku buturo bw’umucyo iri he? Umwijima na wo aho uba ni hehe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo, Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Urabizi kuko wari waravutse, N’imibare y’iminsi yawe ikaba ari myinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
“Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi, Cyangwa wabonye ububiko bw’urubura?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, Umunsi w’intambara no kurwana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira? Umuyaga w’iburasirazuba usandaye ku isi ugana he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
“Ni nde waciye imigende y’umwuzūre, Cyangwa inzira y’umurabyo w’inkuba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu, Mu butayu budaturwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa, Ngo ahameze ubwatsi butoshye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Mbese imvura igira se? Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by’ikime?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Barafu yavuye mu nda ya nde? N’iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Amazi arihisha akamera nk’ibuye, No hejuru y’imuhengeri hahinduka barafu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
“Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya, Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo? Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n’abana bayo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Uzi amategeko ayobora ijuru? Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
“Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe, Kugira ngo amazi menshi akwisukeho?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Washobora kohereza imirabyo ikagenda, Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Ni nde washyize ubwenge mu mutima w’umuntu? Ni nde wawuhaye kujijuka?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge? Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Igihe umukungugu uhinduka icyondo, N’ubutaka bw’ibinonko bigafatana?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
“Mbese washobora guhigira intare y’ingore umuhīgo? Cyangwa ugahaza imigunzu y’intare,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo, N’igihe zubikiye ziri mu gico?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Ni nde ushakira igikona ibyokurya, Igihe ibyana byacyo bitakira Imana, Bizererezwa no gushaka ibyokurya?

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: