Imana isubiza Yobu |
   | 1. | Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati |
   | 2. | “Uwo ni nde wangiza inama N’amagambo atarimo ubwenge? |
   | 3. | Noneho kenyera kigabo, Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize. |
   | 4. | Igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he? Niba uzi ubwenge bivuge. |
   | 5. | Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi? Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi? |
   | 6. | Imfatiro zayo zashinzwe ku ki? Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka, |
   | 7. | Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga, Abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo? |
   | 8. | Ni nde wugariye amarembo y’inyanja, Igihe yavaga mu nda y’isi, |
   | 9. | Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro, N’umwijima w’icuraburindi ukayibera ingobyi, |
   | 10. | Nkayiha itegeko ryanjye, Nkayishyiraho imyugariro n’amarembo, |
   | 11. | Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge, Aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira?’ |
   | 12. | “Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya, Ugatambikisha umuseke igihe cyawo, |
   | 13. | Kugira ngo ufate ku mpera z’isi, Uzikunkumuremo abanyabyaha? |
   | 14. | Ihinduka nk’ibumba rikozweho ikimenyetso, Ndetse ibintu byose bigaragara nk’ibyambaye. |
   | 15. | Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo, N’ukuboko kubanguwe kuravunika. |
   | 16. | “Mbese wageze ku masōko y’inyanja, Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw’imuhengeri? |
   | 17. | Hari ubwo wugururiwe amarembo y’urupfu, Cyangwa se wabonye amarembo y’igicucu cy’urupfu? |
   | 18. | Mbese wamenya neza ubugari bw’isi? Bivuge niba ubizi byose. |
   | 19. | “Inzira igana ku buturo bw’umucyo iri he? Umwijima na wo aho uba ni hehe, |
   | 20. | Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo, Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo? |
   | 21. | Urabizi kuko wari waravutse, N’imibare y’iminsi yawe ikaba ari myinshi. |
   | 22. | “Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi, Cyangwa wabonye ububiko bw’urubura? |
   | 23. | Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba, Umunsi w’intambara no kurwana. |
   | 24. | Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira? Umuyaga w’iburasirazuba usandaye ku isi ugana he? |
   | 25. | “Ni nde waciye imigende y’umwuzūre, Cyangwa inzira y’umurabyo w’inkuba, |
   | 26. | Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu, Mu butayu budaturwa, |
   | 27. | Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa, Ngo ahameze ubwatsi butoshye? |
   | 28. | Mbese imvura igira se? Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by’ikime? |
   | 29. | Barafu yavuye mu nda ya nde? N’iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye? |
   | 30. | Amazi arihisha akamera nk’ibuye, No hejuru y’imuhengeri hahinduka barafu. |
   | 31. | “Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya, Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni? |
   | 32. | Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo? Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n’abana bayo? |
   | 33. | Uzi amategeko ayobora ijuru? Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi? |
   | 34. | “Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe, Kugira ngo amazi menshi akwisukeho? |
   | 35. | Washobora kohereza imirabyo ikagenda, Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’? |
   | 36. | Ni nde washyize ubwenge mu mutima w’umuntu? Ni nde wawuhaye kujijuka? |
   | 37. | Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge? Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru, |
   | 38. | Igihe umukungugu uhinduka icyondo, N’ubutaka bw’ibinonko bigafatana? |
   | 39. | “Mbese washobora guhigira intare y’ingore umuhīgo? Cyangwa ugahaza imigunzu y’intare, |
   | 40. | Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo, N’igihe zubikiye ziri mu gico? |
   | 41. | Ni nde ushakira igikona ibyokurya, Igihe ibyana byacyo bitakira Imana, Bizererezwa no gushaka ibyokurya? |