Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira? Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Washobora kumenya amezi zimara zihaka? Cyangwa se uzi igihe zibyarira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Zirahēra zikabyara abana bazo, Kwerera kwazo kugashira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Abana bazo barakomera bagakurira mu gasozi, Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
“Ni nde washumuye imparage? Ni nde wazizituye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Izo nahaye ubutayu ngo zibubemo, N’igihugu cy’ubukuna nkaziha ho ubuturo bwazo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Zanga urusaku rwo mu mudugudu, Kandi ntabwo zumva urwamu rw’uziyoboye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Zizerera mu misozi aho zirisha, Zikahuka zikajya gushaka intohera z’ubwatsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
“Mbese imbogo yakwemera kugukorera? Cyangwa yaguma mu kiraro cyawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Wabasha kuyizirikisha umugozi ngo uyihingishe? Cyangwa yasanza mu bikombe igukurikiye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Wayiringira kuko imbaraga zayo ari nyinshi? Cyangwa wayiharira umurimo wawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Wakwiringira yuko yasarura imyaka yawe, Ikayirunda ku mbuga yawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
“Amababa y’imbuni iyakungutana ubwibone, Ariko se amababa yayo n’amoya yayo si ubwiza gusa?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Kuko amagi yayo iyatera ku butaka, Agashyuhira mu mukungugu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ikibagirwa yuko ikirenge cyabasha kuyahwata, Cyangwa yuko inyamaswa yabasha kuyakandagira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Igirira ibyana byayo nabi nk’ibitari ibyayo, Nubwo imirimo yayo ari ubusa, Ntibiyitera ubwoba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Kuko Imana yayimye ubwenge, Kandi ntiyihe kujijuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Iyo igurutse, Isuzugura ifarashi n’uyigenderaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
“Mbese ni wowe wahaye ifarashi imbaraga? Cyangwa ni wowe wayiteye umugāra uhungabana ku ijosi ryayo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Ni wowe wayihaye gusimbuka nk’inzige? Ubwiza bwo kwivuga kwayo butera ubwoba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ikaraha mu gikombe ikishimira imbaraga zayo, Ikajya gusanganira ingabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Isuzugura ubwoba nta cyo itinya, Ndetse ntabwo ihindukira ngo ihunge inkota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Ikirimba kijegerera hejuru yayo, Umuheto n’icumu rirabagirana, n’agacumu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Uburakari bwayo bukaze butuma iyogoza isi, Kandi iyo yumvise ijwi ry’impanda ntirituma ihagarara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Iyo yumvise impanda hose irivuga, Kandi ikarehera intambara ikiri kure, Guhinda kw’abagaba n’urusaku.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
“Mbese agaca kagurukishwa n’ubwenge bwawe, Iyo karamburiye amababa yako aherekeye ikusi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe, Rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Kiba mu bitare kikarikaho, No mu bihanamanga mu masenga yabyo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Gihigisha ijisho ryacyo rishaka icyo gifata, Amaso yacyo akabibona biri kure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
N’ibyana byacyo binyunyuza amaraso, Kandi aho intumbi ziri ni ho kijya.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: